skol
fortebet

Umugabo yasabiwe kuba umudepite kubera inama y’igitaraganya yagiranye n’ihene ze

Yanditswe: Thursday 10, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera inama yakoresheje ihene ze azimenyesha impamvu yatumye zirara zitariye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yakoranyije izi hene ze azisaba imbabazi kuko yazicishije inzara zikaburara ariko azibwira ko agiye kuzigurira ubwatsi zikarya zigahaga.

Aya mashusho y’iyi nama y’uyu mworozi n’ihene ze, yafashwe ndetse ashyirwa kuri Twitter n’uwitwa Cherrol Ngobese kuwa 02 Nzeri 2020.

Izi hene zagaragaye zihagaze imbere ya shebuja zicecetse zimeze nk’abantu bari kumva amabwiriza y’umuyobozi wabo.

Uyu mugabo nawe yahagaze imbere yazo azibwira imbwirwaruhame ameze nkuri kubwira abantu bamuteze amatwi.

Yazibwiye ko agiye kuzigurira ubwatsi kandi buzigeraho bidatinze ndetse azisaba kumwihanganira kuba yatashye akerewe bikaziviramo kuburara.

Yagize ati “Ubu turi mu nama.Nabahamagaye muri iyi nama rero kugira ngo mbamenyeshe ko ntarabona ubwatsi bwanyu.Nageze hano ejo nkererewe sinabasha kubugura.Ubu ngiye muri Stanger [mu majyaruguru y’umujyi wa Durban] mbagurire ubwatsi.Ndakeka munyumva.”

Umwe mu babonye iyi video yagize ati “Uyu mugabo akwiriye kuduhagararira mu nteko ishinga amategeko.Niba yabasha kuganiriza ihene muri ubu buryo zikamutega amatwi,kuvugana n’abantu mu nteko byaba byoroshye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa