skol
fortebet

Umugabo yasabye gatanya n’umugore we kubera ko ari umuhanuzikazi ukomeye

Yanditswe: Thursday 24, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa John Mumba wo mu gace kitwa Makeni Simonson muri Zambia,yagiye mu rukiko gusaba gatanya kubera ko ngo aterwa ipfunwe no gusaba umugore we ko bakora imibonano mpuzabitsina kandi ari umuhanuzikazi ukomeye ndetse ukiza indwara.

Sponsored Ad

Mumba w’imyaka 35 yabwiye urukiko ko ashaka gutandukana n’umugore we Margaret Mukankaolwa w’imyaka 30 bashyingiranwe muri 2017 kubera ko ngo yabaye umuhanuzi ukomeye mu itorero rya Holy Ministries Pentecost Church.

Uyu mugabo yabwiye urukiko rwa Kanyama ko akunda cyane umugore we ariko ngo adashobora gukomeza kubana nawe kubera ukuntu yahindutse umukozi w’Imana wo ku rwego rwo hejuru.

Uyu Mumba avuga ko asigaye aterwa ipfunwe no gusaba umugore we Mukankaolwa ko batera akabariro nkuko byari bisanzwe kubera ukuntu ngo asigaye akiza abarwayi ndetse no guhindura abantu bakakira agakiza.

Yagize ati “Ndabizi abantu benshi baranyita ikigoryi ariko se ni gute nakorana imibonano mpuzabitsina n’umugore usigaye ahanura iby’ubucuruzi bwanjye?,ibaze uko namusaba ko dutera akabariro amaze gukiza abantu.Amaze gukabya kwakira agakiza kundusha.

Mumba yavuze ko agishyingiranwa n’uyu mugore bafitanye umwana umwe w’umukobwa,yari umurokore usanzwe ariko nyuma yaje gutangira kugira amayerekwa menshi yatumye ahinduka umuhanuzikazi.

Uyu mugore yabwiye urukiko ko nubwo amara umwanya munini mu murimo w’Imana ariko ngo yuzuza inshingano zose umugore agomba gukorera umugabo we zirimo no kumuryohereza mu gutera akabariro.

Yagize ati “Simbona impamvu nimwe ituma umugabo wanjye ashaka ko dutandukana.Namubereye umugore mwiza ndetse nemera ko dukora imibonano mpuzabitsina uko abishaka kose kandi ndabizi ko abashyingiranwe bagomba kumvikana ku bijyanye no gutera akabariro.”

Umucamanza witwa Mubukwanu Matalaka yabwiye bwana Mumba ko atamutandukanya n’umugore we kuko nta mpamvu zihamye yatanze zatuma ahabwa gatanya.

Urukiko rwagiriye inama aba bombi kwicara bakaganira kuri iki kibazo gihari bakakibonera umuti uhamye.

Ibitekerezo

  • Gatanya zireze mu bihugu byinshi ndetse no mu Rwanda.Zibarirwa muli millions nyinshi ku isi hose.Report ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye Gatanya 8 941 binyuze mu nkiko. Abasezeranye muli uwo mwaka barengaga gato 43 000. Imana ishaka ko abashakanye baba "umubiri umwe" nkuko tubisoma muli Intangiriro 2,umurongo wa 24.Bisobanura ko bagomba Gukundana,Kwihanganirana,Kudacana inyuma,etc…Kubera ko abantu bananiye Imana,abakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa, nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti rukumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa