skol
fortebet

Umugabo yasambanyije umukobwa we amutera inda nyuma yo kubitegekwa n’umupfumu

Yanditswe: Monday 11, Jan 2021

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’imyaka 42 ukomoka mu ntara ya Mongu mu gace kitwa Mandanga muri Zambia,yatawe muri yombi azira gusambanya umukobwa we w’imyaka 15 amutera inda nyuma yo kubigirwamo inama n’umupfumu wamubwiye ko bizamufasha kubona amafaranga menshi.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wafunzwe kuwa Kane w’icyumweru gishize,yemeye ko yasambanyije uyu mwana we inshuro 8 kugira ngo abapfumu bamufashe kuzamura ubucuruzi bwe bwacumbagiraga.

Uyu mugabo yagize ati “Nkora muri Kahule Guesst House aho ninjiza amakwaca 400 ku kwezi.Kubera ubupfumu bwari bwaranyokamye,nagiye ku mupfumu ngo amfashe ansaba kuryamana inshuro 5 n’umwe mu bakobwa banjye w’isugi inshuro 5 kugira ngo nezeze abazimu bashinzwe ubukungu.

Mu by’ukuri nakoze amakosa,namusambanyije inshuro 8 aho kubikora inshuro 5 yari yantegetse,mutera inda.”

Abapolisi bavuze ko uyu mugabo agomba kugezwa imbere y’urukiko muri iki cyumweru ndetse basaba abakobwa bakiri bato kutemera gukoreshwa imibonano mpuzabitsina n’abagizi imiryango yabo,baba ba se cyangwa ba nyirarume.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa