skol
fortebet

Umugabo yashyingiranywe n’umurambo w’umukunzi we bitera benshi intimba

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Xu Shinan w’imyaka 35 ukomoka mu gihugu cy’Ubushinwa yababaje benshi mu batuye isi kubera ukuntu yiyemeje gushyingiranwa n’umurambo w’uwari umukunzi we wishwe na kanseri.

Sponsored Ad

Kuwa 14 Ukwakira uyu mwaka nibwo Xu Shinan yapfushije umukunzi we witwaga Yang wari ufite imyaka 34 wishwe na kanseri yari amaranye imyaka 5.

Xu Shinan yiyemeje gushyingiranwa n’umurambo wa Yang kugira ngo asohoze isezerano yari yaramuhaye ko azamugira umugore mu muburyo bwemewe n’amategeko bagakora ubukwe.

Xu Shinan yavuze ko Yang yahoranye inzozi zo kuzaba umugeni ndetse akambara agatimba ariko yapfuye atabigezeho.

Mbere yo kumushyingura umukunzi we Xu Shinan yahamagaye inshuti n’abavandimwe,amwambika agatimba,amukikiza indabo 169 za roza ndetse anamwambika impeta amusezeranya kumukunda iteka.

Xu Shinan yagize ati “Mugore wanjye ntugire ikibazo.Njyewe nzabaho ubuzima bwanjye bwose mu buribwe ariko sinzarekeraho kugukunda.”

Inshuti n’abavandimwe babaye abahamya bo guhamya isezerano rya Xu Shinan n’umurambo w’umukunzi we.

Xu Shinan na Yang Xu bakundanye guhera muri 2007 bahuriye muri kaminuza batangira kwandikirana ku mbuga nkoranyambaga birangira bakundanye.

Muri Kanama 2013 nibwo biyandikishije kuri lisiti y’abashaka gushyingiranwa ariko nyuma y’amezi 3 gusa uyu mukobwa Xu atangira kuribwa mu gatuza,agiye kwifuza basanga arwaye kanseri.

Muri 2017 uyu mukobwa yaje gutora agatege we na Xu Shinan bahita basubukura gahunda yo gutegura ubukwe ariko iyi kanseri igaruka batambikanye impeta.

Kuwa 06 Ukwakira nibwo Xu yagiye muri koma nyuma y’icyumweru kimwe ahita apfa.Umukunzi we Xu Shinan yaje kuvumbura ko uyu mukunzi we yari yaratoranyije ikanzu azambara ku munsi w’ubukwe biba ngombwa ko ayimwambika ashyingiranwa n’umurambo.

Ubu bukwe bwabaye kuwa 19 Ukwakira uyu mwaka bubera ahitwa Dalian mu burasirazuba bw’Ubushinwa.



Wu Shinan washyingiranywe n’umurambo w’umukunzi we

Ibitekerezo

  • Inkuru ibabaje cyane.Disi yamukundaga cyane.Nkuko statistics zerekana,abantu babaye ku isi bapfuye bagera kuli 93 billions.Bose bali mu kuzimu,abandi mu mazi.Ntabwo bitabye Imana nkuko benshi bavuga.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

    Nta rukundo mbona!!!cancer se ko atari impanuka kuki atabikoze agifite akuka ngo byibuze apfe yishimye.uburyarya Nuri aha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa