Kigali

Umugabo yafashe ku ngufu Mama we w’imyaka 60

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 18 August 2019 Yasuwe: 3165

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko yatawe muri yombi akekwa gufata nyina umubyara ku ngufu nk’uko Police y’ahitwa Kericho mu gihugu cya Kenya yabitangaje.



Amakuru avugako ,Uyu mugabo afungiye kuri Polisi ikorera ahitwa Chepseon mu gace ka Kipkelion East akurikiranyweho icyaha yakoreye ahitwa Mosombori

The Monitor, ikomeza ivuga ko uriya mugabo yakoresheje imbaraga ashaka gufata nyina umubyara ku ngufu, akaba yaramufatiyeho umupanga amukangisha kumwica ndetse amufata ku ngufu mu ijoro ryo ku wa kane tariki 15 Kanama.

Umuyobozi wungirije wa kariya gace witwa Stephen Korir yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uriya muntu bivugwa ko yari yasinze ajya gukora biriya.

Ati “Bivugwa ko yateye urugo rwa nyina ari nijoro, aramubyutsa amutegeka kuryama hasi.

Nyina abyanze, uriya ukekwa yamukubise inshyi amubwira ko amutemesha umuhoro.”

Uyu muhungu ukekwaho gufata nyina ku ngufu yasanze Se atari mu rugo.

Umubyeyi wakorewe icyaha yahise ajya kubibwira umuturanyi we, umuhungu we amaze kugenda assize amukomerekeje.

Stephen Korir ati “Yantekerereje ibyamubayeho mu biro iwange dufatanya n’abandi bayobozi gushakisha uwakoze icyaha dufatanyije n’abaturage. Ukekwaho icyaha yaje gufatwa arimo kunywa inzoga. Twamushyikirije Polisi.”

Uriya mubyeyi yajyanywe ahitwa Londiani kugira ngo yitabweho.

Ukekwaho gukora icyaha azagezwa ibere y’urukiko ku wa mbere kugira yisobanure ku byo aregwa.

Muri kariya gace ko muri Kenya ibyaha byo gufata ku ngufu, gusambanya abana n’ihohotera rikorerwa mu ngo bigenda bifata intera kubera ubusinzi.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umutoza yahagaritswe amezi 6 azira kwishimira intsinzi agakuramo...

Umutoza witwa Mani Gamera watozaga ikipe ya Miembeni mu gihugu cya Zanzibar...
22 February 2020 Yasuwe: 4314 0

Umugabo yashyingiranwe n’abagore 6 mu birori bidasanzwe [AMAFOTO]

Umuherwe w’imyaka 50 ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Gobela...
22 February 2020 Yasuwe: 6829 1

Abakobwa 5 bishe musaza wabo bamuziza ihene yashakaga kubatwara

Abakobwa 5 bo mu gace ka Gatundu ya ruguru mu ntara ya Kiambu muri Kenya...
21 February 2020 Yasuwe: 6464 0

Umujura wibye abapolisi amafaranga ya ruswa bari bamaze kwaka abashoferi...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umugabo benshi bayangiye kwita intwari kubera...
20 February 2020 Yasuwe: 10742 0

Umuhanzi yaciye ibintu ku isi yose ubwo yacurangaga Violin ari kubagwa mu...

Umugabo witwa Dogmar Turner w’imyaka 53,yatumye benshi bacika ururondogoro...
19 February 2020 Yasuwe: 4949 1

Umugore wabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina agasambana n’abagabo 130...

Umugore witwa Frankie Considine yaciye ibintu hirya no hino kubera...
19 February 2020 Yasuwe: 11467 1