skol
fortebet

Umugabo yateye inda nyirabukwe ubwo yari aje kwita ku mugore we wari wabyaye

Yanditswe: Monday 27, Jan 2020

Sponsored Ad

Muri Nigeria haravugwa inkuru itangaje y’umusore wateye inda nyirabukwe witwa Priscilla Kwange wari waje gusura umukobwa abereye mukase wari umaze iminsi mike abyaye.

Sponsored Ad

Nyuma y’amezi 7 uyu mugore asuye umukwe we,yagaragaye afite inda nkuru biza kumenyekana ko uyu mugabo ariwe wamurungurutse amutera inda aciye inyuma umugore we wari umaze kubyara.

Mu gihugu cya Nigeria haba umuhango witwa Omugwo aho umugore wabyaye asurwa na nyina umubyara cyangwa mukase,akamufasha kwita ku ruhinja.

Uyu mugore witwa Priscilla Kwange watewe inda n’umukwe we,asanzwe ari umugore wa 2 w’umugabo Silvanus Kwange.Bari bamaranye imyaka 10 babana ariko yamuciye inyuma asambana n’umukwe wabo.

Umugore wa mbere wa Kwange witwa Rose yishwe n’impanuka y’imodoka mu myaka ishize ariko yasize umukobwa witwa Faith ari we uyu Priscilla abereye mukase.

Nkuko The sun ibitangaza,Faith yashyingiranywe na Chori bashyingiranwe mu mwaka wa 2018 nyuma babyarana umwana arapfa.Nyuma y’igihe bahise babyarana undi mwana ariyo mpamvu uyu mukase wa Faith yaje kumwitaho mu muhango wa Omugwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa