skol
Kigali
startimes

Umugabo yatwitse igice cy’inzu ye ashaka kwica n’isazi

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 September 2020 Yasuwe: 1207

Umugabo wo mu Bufaransa yatwitse igice cy’inzu ye mu gihe yageragezaga gukubita ngo yice isazi.


Uwo mugabo w’ikigero cy’imyaka 80 yari agiye gufata ifunguro rye rya nimugoroba, ariko isazi yariho igendagenda aho nayo ishaka gufata ibyayo kuri iryo funguro, imutera umujinya.

Yafashe agakoresho kaba kifitemo ingufu nkeya z’amashanyarazi (electric racket) kagenewe kwica utu dusimba atangira kugerageza gukubita iyi sazi.

Ku bw’ibyago icupa rya gazi (gas) batekesha ryari ryagize ikibazo cyo gusohora gazi aha mu nzu ye iri i Dordogne mu majyepfo y’Ubufaransa.

Kugongana kwa gazi n’ako gakoresho yariho ashaka kwicisha isazi byahise bitera guturika, igikoni cyose kirashya n’igisenge cy’inzu ye kirangirika.

Ibinyamakuru byo muri aka gace bivuga ko, uyu mukambwe yagize amahirwe akahava amahoro kuko yahiye byoroheje ku kiganza, gusa nta uzi niba iyo sazi yo yararokotse.

Uyu mugabo yahise acumbikirwa ahantu hakambika abantu mu gihe umuryango we uri gusana ibyangiritse kubera urugamba n’isazi rwakongeje impanuka ya gazi.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Indaya yahagaritse akazi nyuma yo kuryamana n’abagabo ibihumbi...

Indaya yari icyamamare mu mujyi wa Nairobi, Sarah Mutero y’imyaka 49...
25 October 2020 Yasuwe: 3996 0

Malawi: Umugabo yafunzwe azira gutwara abana 9 ku igare mu buryo buteje...

Umugabo witwa Mavuto Mussa w’imyaka 40 wo mu cyaro cyitwa Mbenje mu karere...
25 October 2020 Yasuwe: 3548 0

Melania Trump yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera ibyo yakoreye...

Hirya no hino ku isi by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hari gucaracara...
24 October 2020 Yasuwe: 11777 0

Abagore babiri bafashwe bagiye kugurisha uruhinja ibihumbi 60...

Abagore babiri bo mu gihugu cya Kenya batawe muri yombi ubwo bafatwaga bari...
23 October 2020 Yasuwe: 1298 0

Umusore watanze miliyoni 15 FRW ngo ase n’igipupe ari mu gahinda ko kubura...

Umusore witwa Honza Šimša ari mu gahinda kenshi ko kuba yarabuze umukobwa...
22 October 2020 Yasuwe: 11302 0

Myugariro w’umunya Brazil yavanwe mu kibuga igitaraganya kubera gukomereka...

Myugariro w’ikipe ya Flamengo yo mu gihugu cya Brazil witwa Gustavo...
20 October 2020 Yasuwe: 3776 0