Kigali

Umugabo yatwitswe n’ibirara ari muzima nyuma yo gufata ku ngufu umukobwa ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe

Ubuzima   Yanditswe na: Martin Munezero 24 September 2019 Yasuwe: 4163

Umugabo wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, yatwitswe n’ibirara ari mu zima nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umwangavu ufite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.



Uyu mugabo w’imyaka 39 y’amavuko yatwikiwe mu mudugudu witwa Muhovhoya ho mu ntara ya Limpopo iherereye mu mayaruguru ya Afurika y’Epfo.

Abatuye mu gace biriya byabereyemo bavuga ko uyu mugabo yashinjwaga gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, nyuma yo kumusanga atashya inkwi zo gutekesha.

Umuvugizi wa Polisi ya Afurika y’Epfo, Colonel Moatshe Ngoepe, yatangarije Sowetan Live dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatatse uriya mukobwa ubwo yari kumwe n’abandi bagore, bo bikarangira bakijijwe n’amaguru.



Ngo abaturanyi bakimara kumva isanganya nyamukobwa yari yahuye na ryo, ngo bahise baterana ikitaraganya kugira ngo bashakire hamwe uko nyamugabo yakanirwa urumukwiye.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere ni bwo uyu mugabo yagabweho igitero, mbere yo kumushumika ari muzima.

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangiye gukora iperereza ku baba bihishe inyuma yo gutwika uriya mugabo, kugira ngo na bo babiryozwe. Cyakora cyo nta n’umwe uratabwa muri yombi.



Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Muri Malawi umugabo yirukanwe ku kazi azira gutinda mu bwiherero

Mu gihugu cya Malawi, umugabo yirukanwe ku kazi yakoraga muri Hotel...
3 April 2020 Yasuwe: 2240 0

Queen Cindy yateje imvururu kuri Twitter nyuma yo kuvuga ko yifuza umusore...

Nubwo benshi mu batuye isi bahangayitse kubera icyorezo cya Coronavirus,...
3 April 2020 Yasuwe: 9863 2

Umuhanzi yiyahuriye mu rusengero kubera ko umuryango we wanze ko ashaka...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugabo witwa George Matinde wasanzwe...
23 March 2020 Yasuwe: 3471 0

Umugabo yanze kuguma mu rugo rwe kubera ubukana bw‘umugore we ngo buruta...

Umugabo w’Umutaliyani yaciye ibintu hirya no hino ku isi nyuma yo kwanga...
21 March 2020 Yasuwe: 10241 1

Inzovu ebyiri zateye abaturage zinywa umuvinyo wabo kugeza zisinze...

Inzovu 2 zo mu gihugu cy’Ubushinwa zakoze agashya ubwo zinjiraga mu giturage...
20 March 2020 Yasuwe: 9832 0

Umukobwa yiyemeje kuzakorana imibonano mpuzabitsina n’uzavumbura umuti wa...

Umukobwa witwa Lola Taylor usanzwe akina filimi z’urukozasoni yatangaje ko...
16 March 2020 Yasuwe: 9346 3