skol
fortebet

Umugabo yavuye muri Coma akubitana n’inkuru y’uko abakobwa be 3 bapfiriye icyarimwe

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Somchai Lurak w’imyaka 26 yahuye n’uruva gusenya ubwo yavaga muri koma kubera impanuka ikomeye yatewe n’umusinzi wagonze imodoka yarimo n’umuryango we wose, ahita abwirwa ko abakobwa be batatu barimo Aneena w’imyaka 6, Kya w’imyaka 5 na Drayka w’imyaka 3 bose baguye muri iyo mpanuka.

Sponsored Ad

Umuryango wa Somchai wahuye n’uruva gusenya ubwo umusinzi wari utwaye imodoka ku muvuduko w’ibirometero 80 ku isaha,yabasangaga muri feux rouge arabagonga,aba bana bahasiga ubuzima hanyuma uyu mugabo we ajyanwa mu bitaro amerewe nabi cyane.

Somchai yakangutse uruhande rwe rumwe rudakora,ahita abwirwa iyi nkuru ibabaje y’uko abakobwa be bose uko ari 3 bapfiriye mu mpanuka yatewe n’umusinzi wabagonze.

Umuvandimwe wa Somchai witwa Anthony Smock yagize ati “Ntekereje ukuntu ibintu byegendaga biba bibi,natangiye kurira.Mfite ibyishimo nibura ko umuvandimwe akiri muzima ndetse agiye gukomeza gukira.Kubera ukuntu yavunitse amagufwa yok u ijosi inzira yo gukira kwe izatinda ndetse iranahenze.

Twategereje igihe nyacyo kugira ngo tumubwire ko abakobwa be akunda cyane bapfuye.Bari abakobwa beza.Icyo nasaba buri muntu wese nuko yareka gutwara yasinze,umuryango wacu uri mu gahinda kubera umusinzi.

Somchai Lurak, wari umuyobozi wa resitora imwe y’ahitwa Idaho muri US,yamugariye muri iyi mpanuka y’imodoka ubwo yari kumwe n’umukunzi we,mushiki we,n’aba bakobwa 3 bavuye gusura undi mushiki we mu kwezi gushize.

Abagize umuryango wa Somchai batangaje cyane iyi nkuru kugira ngo bakangurire abantu kureka gutwara imodoka basinze kuko ngo bitwara ubuzima bw’abantu b’inzirakarengane.





Somchai wabaye paralyse kubera kugongwa n’umusinzi yakangutse abwirwa inkuru y’uko abakobwa be batatu bapfiriye mu mpanuka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa