skol
fortebet

Umugabo yishyirishijeho amahembe kugira ngo ase na satani [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 10, Nov 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Rolf Buchholz ukomoka mu gihugu cy’Ubudage akomeje guca ibintu ku isi kuko nyuma yo kwihindura umubiri we uko ashoboye kugira ngo ase na sekibi [satani] yishyizeho n’amahembe.

Sponsored Ad

Mu birori by’abahinduye imibiri yabo bakayuzuzaho za tattoos byabereye mu mujyi wa Brussels ku munsi w’ejo,byagaragayemo umugabo wihinduye umubiri wose ndetse yishyiraho amahembe kugira ngo ase neza na satani.

Uyu mugabo yitoboye ku mubiri inshuro zisaga 480 ndetse yishushanyaho ibishushanyo bitangaje birimo no kwishyiraho amahembe kugira ngo ase na sekibi.

Ibi birori byo kumurika ibishushanyo byatangiye kuwa 08 kugeza kuwa 10 Ugushyingo 2019 bigaragaramo uyu Mudage uri mu batangaje benshi ku isi.Kubyinjiramo kwari ukwishyura amadolari 30 ku munsi umwe.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa