skol
fortebet

Umugabo yiyahuye nyuma yo kubura amafaranga yo kugurira umugore we umunyu

Yanditswe: Tuesday 12, May 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Uganda haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo witwa Denis Michael Owamani,yasanzwe yimanitse mu mugozi nyuma yo kugera mu rugo akabura amafaranga 1000 cy’amashilingi yo kugurira umuryango we umunyu.

Sponsored Ad

Abaturage bo mu gace kitwa Nyakabungo ko mu karere ka kabale mu ntara ya Buhara bari mu gahinda ko kubura uyu muturanyi wabo wiyahuye nyuma yo gusabwa n’umugore we kugura umunyu akabura igihumbi cy’amashilingi ya Uganda yo kugura agasashe.

Umuyobozi w’agace ka Nyakabungo witwa Joseph Akampurira yatangaje ko saa Moya na 20 z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gicurasi 2020, uyu mugabo yasanzwe mu kagozi nyuma y’ubu bukene bukabije bwamutashyeho.

Akampurira yatangaje ko imvano y’uku kwiyahura yaturutse ku bushyamirane nyakwigendera yagiranye n’umugore we nyuma y’aho atashye akamusaba amafaranga yo kugura umunyu yayabura bikaba intambara.

Uyu mugore amaze gushwana n’umugabo we yahise amuhunga aragenda,agarutse mu rugo asanga umugabo we yimanitse.

Uyu mugore yavuze ko yageze mu rugo asanga umugabo we yimanitse mu cyumba cy’uruganiriro niko guhita ahamagara abantu.

Muri iki gihugu cya Uganda kandi,mu Karere ka Mukono polisi yaho yafashe abagabo 2 muri ba 5 bafashe ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 14 barangiza bakamwica.

Umwana wafashwe ku ngufu akicwa yigaga ku ishuri rya Kibuye Primary School, ahitwa Namuganda mu Karere ka Mukono.

Umuvugizi wa polisi y’igihugu witwa Fred Enanga yabwiye itangazamakuru ko umwana wafashwe ku ngufu yari mu nzira agenda wenyine hanyuma abagabo 5 baramugota baramufata batangira kumurongora icyarimwe umwe avaho undi ajyaho barangije baramwica.

Enanga akomeza avuga ko polisi yashoboye gufataho abagabo 2 kuri 5 ikoresheje imbwa zireha bakaba bafungiwe kuri polisi ya Mukono mu gihe abandi 3 bagishakishwa kugirango bashyikirizwe ubutabera ku byaha byo gufata umwana ku ngufu ndetse no kwica

Ibitekerezo

  • Abantu biyahura kubera UBUKENE ni benshi cyane.Buri mwaka,abantu biyahura babarirwa kuli 1 million,ariko muri bo,ibihumbi 200 barabigerageza bikanga.Hiyahura umuntu umwe buri segonda 40.Biyahuza intwaro,umugozi,uburozi,kwiroha mu mazi,etc...Babiterwa ahanini n’ibibazo bitandukanye,cyanecyane kwiheba.Mu isi nshya dusoma ahantu henshi muli bible,nta muntu uzongera kwiyahura,kubera ko ibibazo byose bizavaho burundu.Harimo indwara,ubukene,akarengane,ubushomeli,etc...Ndetse n’urupfu ruzavaho nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Iyo paradizo izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana,kubera ko ku munsi w’imperuka,abakora ibyo Imana itubuza bose bazakurwa mu isi nkuko Imigani 2:21,22 havuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa