skol
fortebet

Umuganga yagiye ku kazi yambaye utwenda tw’imbere arangije ajya kuvura mu bitaro by’abagabo barwaye Coronavirus [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 23, May 2020

Sponsored Ad

Mu Burusiya haravugwa inkuru y’umuganga watunguye benshi ubwo yajyaga kwa muganga yambaye utwenda tw’imbere dukushotorana [lingerie]yarangiza akanambara itaburiya ibonerana nk’ishashi y’umweru mu bitaro bivura abagabo.

Sponsored Ad

Ubwo amafoto y’uyu muganga yajyaga hanze,benshi basabye ko ahagarikwa ku kazi kubera kutubahiriza amabwiriza y’umwuga ariko Guverineri w’intara ya Tula witwa Alexey Dyumin w’imyaka 47 avuga ko ntacyo azaba.

Uyu Guverineri uri mu bantu ba hafi ba Vladimir Putin,yavuze ko uyu muganga nta bihano byo kwirukanwa ku mirimo ye azafatirwa ndetse ngo yamusuye aho akorera akamuhumuriza.

Uyu mugore w’imyaka 23 yabwiwe na benshi ko imyitwarire ye idahwitse ndetse ko akwiriye kwirukanwa ku kazi.

Umuyobozi w’ibitaro uyu mugore akoramo witwa Dr Anna Savishcheva yabwiye Vesti Tula TV ati “Nta bihano na bimwe twigeze tumuha,yakomeje gukora.N’umukozi mwiza, w’umunyamwuga,utanga serivisi nziza ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y’aho amafoto ye agiye hanze,guverineri Alexey Dyumin yakomeje kuvugana nawe ndetse we na bagenzi be yabashimiye akazi bakomeje gukora.”

Uyu muganga yambaye utu twenda dukurura abantu arangije arenzaho itaburiya ibengerana cyane yinjira mu cyumba kirwariyemo abarwayi ba Coronavirus.

Umwe mu baganga bakorana n’uyu mugore uzwi nka Nadia yagize ati “Sinamurenganya,ubushyuhe buba ari bwinshi muri iyi myenda.

Hashize igihe kinini imyenda yacu ishyushye cyane.Nta gihano na kimwe akwiriye.”

Dr Savishcheva yakomeje ati “Yari abizi ko itaburiya ibengerana cyane ariko ahitamo kwambara kuriya kubera ko bitoroshye kuyambarira hejuru y’imyenda igihe kirekire.

Icy’ingenzi n’uko afasha abarwayi ba Coronavirus.Ntabwo byari bikwiriye ko umwe mu barwayi amufotora.Yamutesheje agaciro kandi yarimo kumufasha.”

Uyu muganga yavuze ko yahisemo kwambara utwenda tw’imbere kubera ko imyambaro ibafasha kwirinda iki cyorezo bageze mu barwayi yari ishyushye bidasanzwe.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ubuvuzi bafatiye ibihano uyu muganga kubera ko yishe amategeko agenga imyambariro y’ukora ako kazi gusa abayobozi b’inzego za Politiki bamushyigikiye.

Bagenzi be bavuze ko amataburiya bakorewe y’amashashi atajuje ubuziraneng bityo Atari ikosa ry’uyu muganga kwambara kuriya ari mu kazi.

Nyuma y’aho amafoto y’uyu muganga akwirakwijwe hirya no hino,kompanyi ikora imyenda y’imbere yitwa Miss X yiyemeje kumuha akazi igihe cyose yaba ahanwe.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa