skol
fortebet

Umugeni yatunguye umugabo we n’abitabiriye ubukwe ubwo yabuzagamo yambaye nk’igipupe [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Umugeni utavuzwe amazina yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yangaga kwitabira ubukwe bwe yambaye ikanzu y’umweru nkuko bisanzwe ku bandi ahubwo agahitamo kwiyambarira imyenda nk’iya mascot izwi nka Dinosaur costume.

Sponsored Ad

Benshi ntibari bazi ko uyu ari we mugeni bari bategereje gusa batunguwe no kubona afashe indabo z’ubukwe bagwa mu kantu.

Amafoto menshi yakwirakwijwe ku rubuga rwa Reddit yagaragaje uyu mugeni yatewe umugongo n’umugabo we nyuma yo kumutenguha akaza atambaye imyenda y’ubukwe imenyerewe.

Uyu mugabo akibona uyu mugore we mu maso yatunguwe cyane ndetse ntiyishimira kubona uyu wari ugiye kumubera umugore yica umuco bene aka kageni.

Umuvandimwe w’uyu mugeni wakwirakwije aya mafoto yagize ati “Mushiki wanjye yakoze ibidasanzwe ku munsi w’ubukwe bwe muri iyi weekend.”

Abantu benshi bababajwe n’iyi myitwarire y’uyu mugeni ndetse bamunenze karahava aho bavuze ko ubukwe atari imikino.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa