skol
fortebet

Umugore n’umugabo bafashwe bari guterera akabariro imbere y’isoko bajyanwa mu rukiko

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Adrian Butler w’imyaka 51 n’umugore we Natasha Rice w’imyaka 34 bafashwe bari gusambanira ku muhanda w’imbere y’isoko ku manywa y’ihangu bagejejwe imbere y’urukiko.

Sponsored Ad

Aba bantu bombi bakoze agashya kuwa 12 Nzeri uyu mwaka baterera akabariro ku muhanda abahisi n’abagenzi babareba ku manywa y’ihangu bituma bamwe bafata amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Polisi yahise itangira guhiga uyu mugore n’umugabo bajyanwa mu rukiko ariko ikinyamakuru The Sun kivuga ko bahamwe n’icyaha bakatirwa igifungo cy’ukwezi ariko gisubitse.

Aba bombi bakoreye ibi ahitwa Belfast muri Northern Ireland bahise batabwa muri yombi bashinjwa icyaha cy’imyitwarire idahwitse imbere ya rubanda ariko urukiko rwabaye rubarekuye.

Aba bombi bashyizwe kandi ku rutonde rw’abakoze ibyaha by’ubusambanyi aho nibongera gufatirwa mu cyaha kimeze gutyo bazahanwa bikomeye.

Muri weekend ishize nibwo amashusho y’aba bombi bari gukora guterera akabariro ku muhanda yakwirakwijwe ndetse abanyamaguru barimo babaseka cyane.

Muri iki gihugu kandi,mu mwaka ushize Umugabo n’umugore bafashwe amashusho bari gusambanira mu irimbi ryo mu gace kitwa Cork n’umuntu wari uje kwibuka umuntu we wapfuye,arangije ayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugore wari uje kwibuka nyina umubyara wari umaze iminsi mike apfuye,yakubitanye n’uyu mugabo n’umugore bari guterera akabariro mu irimbi niko guhita atangira kubafata amashusho.

Uyu mugore yafashe aya amashusho arangije ayasangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga yandikaho ngo “urukozasoni rwafashe intera.”

Aba bantu bombi bagaragaye bari gusambanira mu irimbi ryitwa St Michael ryo mu mujyi wa Cork muri Ireland Muri Nzeri umwaka ushize.

Uyu mugore akimara gufata aya mashusho,yayahaye umunyamakuru wanayakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kumubwira ati “Nasuye igituro cya mama wanjye mu ijoro ryashize,mpasanga abantu babiri bari gusambanira ku kindi gituro.

Natunguwe ariko bo nta kintu bari bitayeho.Iyo baza kuba bari hejuru y’igituro cya mama nari kuba nakoze ibitandukanye n’ibyo nakoze.Nafashe telefoni yanjye mbafata amashusho.hari saa moya na 15 z’umugoroba.Ibi biteye agahinda,n’imbwa ntizabikora.”

Ibitekerezo

  • Ubu wasanga nta gikumwe bateye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa