skol
fortebet

Umugore n’umugabo bumviye perezida Trump banywa imiti y’uburozi mu rwego rwo kwivura Coronavirus umwe iramuhitana

Yanditswe: Saturday 25, Apr 2020

Sponsored Ad

Abanyamerika babiri barimo umugabo witwa Gary Lenius n’umugore we Wanda banyoye imiti yitwa chloroquine phosphate yifashishwa mu koza ibigega by’amazi mu kwezi gushize bayitiranyije na hydroxychloroquine perezida Trump yavuz ko ivura Coronavirus bibaviramo akaga gakomeye.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo perezida DonaldTrump yavuze ko imiti ya hydroxychloroquine yifashishwa mu kuvura malaria yanavura na Coronavirus gusa abaganga na OMS bamaganye aya makuru.

Gary Lenius n’umugore we Wanda bakimara kumva ubu butumwa bwa Trump baragiye bafata imiti y’uburozi yitwa chloroquine phosphate bayitiranyije n’uyu Trump yavuze bahita bayinywa,umugabo arapfa naho umugore ubu ari hagati y’urupfu n’umupfumu.

Aba bombi bari mu myaka 60 y’amavuko bumvise mu kwezi gushize Perezida wabo Trump avuga ko hydroxychloroquine ivura Coronavirus bahita bayitiranya na Chloroquine phosphatebari bafite mu nzu niko kuyinywa vuba vuba biviramo umwe urupfu.

Gary wahoze ari umukanishi, wari atuye muri Arizona,yapfuye kuwa 22 Werurwe uyu mwaka mu gihe umugore we Wanda bateruye bajyana kwa muganga kubera ubu burozi yanyoye.

Wanda yavuze ko banyoye uwo muti nyuma yo kureba inshamake y’amakuru perezida Trump avuga ko hydroxychloroquine ivura Coronavirus bawitirana na Chloroquine Phosphate bari batunze yabafashaga gusukura ibigega bororeragamo amafi.

Wanda yabwiye NBC ko bafashe akayiko bakoreshaga bashyira isukari mu cyayi,basukaho uyu muti bakoreshaga boza ibi bigega,bavanga muri soda banywa vuba vuba bizeye ko bari kwikingira Coronavirus.

Wanda yagize ati “Twari dufite ubwoba ko tugiye kurwara Coronavirus.Buri gihe twahoraga duhangayitse.Twabonye ikiganiro n’abanyamakuru cya Perezida Trump.Yavuze kenshi ko uwo muti uvura Coronavirus.Nari nicaye mu cyumba tubikamo imiti mpita mpamagara umugabo wanjye ndamubaza nti “Uriya si wa muti Trump yavugaga.”

Wanda yavuze ko bakimara kunywa ubwo burozi mu minota 20 bose bahise barwara bararemba,batangira kugira isereri n’umuriro.

Yakomeje agira ati “Natangiye kuruka cyane hanyuma umugabo wanjye we atangira kugira ikibazo cy’ubuhumekero ndetse agerageza kumfata ikiganza.”

Wanda avuga ko yahise ahamagara 911 ariko umugabo we yahise apfa ubwo bageragezaga kumujyana kwa muganga.

Wanda yarangije inkuru agira inama abantu ati “Ntimukizere ibyo perezida avuze cyangwa undi muntu wese.Mujye muhamagara abaganga banyu.”

Umuganga witwa Dr. Daniel Brooks, uyobora ikigo cyitwa Banner Poison and Drug Information Center,yavuze ko abantu benshi bafite ubwoba bwa Coronavirus ndetse bagerageza kwivura ariko bidakwiriye kuko byabagiraho ingaruka.



Gary na Wanda banyoye uburozi nyuma yo kumva ijambo rya Trump bibaviramo urupfu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa