skol
fortebet

Umugore ufite inzara ndende kurusha abandi ku isi yabiherewe igihembo [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 22, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Ayana Williams umaze imyaka 23 atereka inzara yisubije igihembo cya Guinness World Record yari asanzwe afite nyuma y’aho habuze umuntu ubasha kumurusha inzara ndende.

Sponsored Ad

Uyu mugore uvuka muri leta ya Texas muri US akiri umwana yiyemeje ko agomba gutereka izi nzara ze nibura zikareshya na sentimetero 7 z’uburebure.

Uyu mugore yakomeje kubaha iki cyemez cye none amaze imyaka 23 adaca inzara ariyo mpamvu yanahawe iki gihembo cy’umugore ufite inzara ndende ku isi ubugira kabiri.

Benshi mu bavuze ku nzara za Ayala bemeje ko akwiriye kwicara agatuza akegukana ibi bihembo ubutitsa kuko bizagorana kubona umuhiga.

Icyakora Ayala yabwiye Guinness ko nubwo yishimira ko ari mu banyaduhigo ariko bimugore kugira icyo akora kubera izi nzara yemwe ng ntabwo ashobora no kwiyambura umwenda w’imbere.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa