skol
fortebet

Umugore ukora isuku ku kibuga cy’indege watoraguye akayabo k’amamiliyoni akayasubiza ba nyirayo yahawe ishimwe rikomeye

Yanditswe: Friday 08, Mar 2019

Sponsored Ad

Umugore ukomoka muri Nigeria witwa Josephine Ugwu, ukora akazi ko gukora isuku ku kibuga cy’indege yahawe akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’ama Naira akoreshwa muri iki gihugu,nyuma yo gutoragura igikapu cyuzuye amamiliyoni ataravuzwe umubare yarangiza akayasubiza ba nyirayo.

Sponsored Ad

Josephine Ugwu ukora ku kibuga cy’indege cya Murtala Muhammad Airport,yabaye icyamamare mu gihugu cya Nigeria cyose kubera gutora igikapu cyuzuye akayabo ka miliyoni 12 z’ama Naira ni ukuvuga asaga miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mugore yatiraguye iki gikapu mu bwiherero ahantu hataba za kamera arangije yose adakuyemo na rimwe ayasubiza nyirayo bituma benshi ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro.

Josephine Ugwu yavuze ko atari ubwa mbere yari atoraguye akayabo k’amamiliyoni akayasubiza ba nyirayo ko ahubwo ari inshuro ya 4 abikoze aho yemeje ko yigeze gutora miliyoni zirindwi inshuro ya mbere n’umunani ku ya kabiri nazo akazisubiza ba nyirazo.

Uyu mugore ukora akazi ko gukora isuku ku kibuga cy’indege yavuze ko ntacyo yicuza kuba atarajyanye aka kayabo ngo akire ave muri aka kazi ken go ahubwo yifuza kubera ambasaderi mwiza igihugu cye cya Nigeria ndetse n’Imana.

Ubu bunyangamugabo Josephine yagize bwakoze benshi ku mutima bituma amwe mu madini,abakire,abikorera batandukanye bihuriza hamwe bamuteranyiriza amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 600 by’ama Naira byo kumushimira ko ari inyangamugayo.

Uretse guhabwa aya mafaranga,ibigo bitandukanye n’amadini bahaye Josephine imidali ndetse impamyabumenyi z’ubunyangamugayo Josephine Ugwu kubera iki gikorwa cy’indashyikirwa.


Josephine Ugwu yahawe imidali n’impamyabumenyi kubera ubunyangamugayo

Ibitekerezo

  • Imana imuhe kuramba no gutanga akarorero hooose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa