skol
fortebet

Umugore ukora mu ndege yaciye ibintu kubera ibyo yakoreye mu ndege itwara abagenzi akoramo [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 28, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Lindsey O’Brien wo muri Pennsylvania muri USA yatunguye benshi kubera amashusho yagiye hanze ari gukorera siporo mu ndege akoramo aho yubitse umutwe azamura amaguru afunga utwumba abagenzi bashyiramo ibikapu byabo mu ndege.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari wambaye imyenda y’abakozi bo mu ndege igizwe n’ijipo imufashe ndetse n’ishati yanatebeje n’inkweto ndende,yashyize amaboko ku ntebe azamura amaguru hejuru,afunga imiryango y’utu tubati abagenzi bashyiramo ibikapu byabo hejuru.

Uyu mugore w’imyaka 35 yabwiye abanyamakuru ko yabikoze mu rwego rwo kwigana mugenzi we wigeze gukora iyi siporo ariko we yafashwe amashusho akwirakwira ku isi hose.

Uyu mugore yakoze ibi muri Kamena uyu mwaka, bagenzi be bari kumureba arangije bamukomera amashyi cyane ko indege zabo zitarimo gukora kubera ikibazo cya COVID-19.

Uyu Lindsey umaze imyaka 6 n’igice akora mu ndege yagize ati “Twari ku butaka tutakoze mugenzi wanjye agerageza kubikora.Nari nsanzwe nkora Yoga kandi nakuze mbyiana hagati mu mikino,nahise nanjye ngerageza kureba ko nabikora.”

Uyu mugore yagaragaye afata ku ntebe 2 ziteganye muri iyi ndege,arangije ahita yubika umutwe,amaguru ayazamura mu kirere afunga utubati 4 two ku ndege hejuru, arangije ayanura hasi.

Uyu mugore wasabye ko indege akorera itangazwa,yavuze ko yakoze ibi nyuma yo kubigerageza inshuro zigera kuri 20.

Ati “Iyo nabikoraga nafungaga akabari kamwe ariko njye nifuzaga gufunga 4 icyarimwe.’

Uyu mugore yavuze ko izi siporo bazikora mu rwego rwo kuruhuka no kwishimisha igihe batari kumwe n’abagenzi.

Ati “Iki ni kimwe mu bihe tuba dushaka kugerageza gushaka ibihe byiza muri ibi bihe bibi isi irimo.Buri gihe duhora twambaye udupfukamunwa iyo turi kumwe n’abagenzi n’igihe turi ku bibuga by’indege.Uriya aba ari umwanya tuba tubonye ngo twinezeze.”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa