skol
fortebet

Umugore utwite yarokotse by’igitangaza nyuma yo guhirikwa ku manga ya metero 34 n’umugabo we washakaga kumwica ngo yitwarire imitungo batunze

Yanditswe: Wednesday 19, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’Umushinwa yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza kwica umugore we wari utwite inda y’amezi 3 ubwo yamuhirikaga ku musozi muremure wa metero 33 n’igice atwiite Imana igakinga ukuboko.

Sponsored Ad

Uyu mugore witwa Wang Nan w’imyaka 32 yasabwe n’umugabo we ko batemberera muri Thailand bavuye iwabo mu bushinwa arabyemera,bageze muri pariki yitwa Pha Taem,uyu mugabo we amuhirika ku manga bimuviramo kuvunika amagufwa atandukanye.

Kuwa 09 Kamena uyu mwaka nibwo Wang Nan yajugunywe kuri iyi manga n’umugabo we washakaga kumwica kugira ngo yitwarire imitungo batunze.

Uyu mugore yabwiye abapolisi ko umugabo we Yu Xiaodong w’imyaka 33 yabanje kumukubita ikintu mu mutwe ata ubwenge niko guhita amuhirika kuri iyi manga agamije kumwica ariko nyuma ararokoka.

Wang Nan yabwiye polisi ko umugabo we akimara kumuhirika yabonye abantu bamutabaye,biramubabaza cyane ko yashakaga kumwica kugira ngo yikubire umutungo we ndetse abone uko yishyura ideni rya miliyoni ebyiri n’igice z’amapawundi arimo.

Koloneri Charnchai Innara wo muri Thailand yavuze ko baketse ko uyu mugabo ariwe wahiritse uyu mugore nyuma y’aho abantu bahuruye baje kumutabara bakabona umugabo ahagaze hejuru ari kureba niba uyu mugore yashizemo umwuka.

Wang akimara guhanuka yavuze ati “Ni ukubera iki unkoreye ibintu nk’ibi”,abona guta ubwenge bamujyana kwa muganga.

Wang yabwiye polisi ko atahise ababwira ibyabaye kubera gutinya ko umugabo we amwica,abahishurira koi bi byose yabikoze kugira ngo amutware imitungo.

Wang yavunitse amagufwa yo ku maguru,amaboko ndetse n’urutugu gusa umwana w’amezi 3 atwite ntacyo yabaye.



Ibitekerezo

  • Nukumwihanganisha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa