skol
fortebet

Umugore wabyaye abana 10 mu myaka 10 yabyaye uwa 11 yiyemeza kubigishiriza mu rugo wenyine [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Jan 2021

Sponsored Ad

Umugore witwa Courtney Rogers n’umugabo we Chris babyaye umwana wabo wa 11 wiswe Caris Audrey muri Nyakanga 2020,mu myaka 11 bamaze babana.

Sponsored Ad

Madamu Courtney Rogers ntiyigeze apanga kugira umuryango munini cyane ariko uko yabyaraga umwana yifuzaga kugira undi bituma yisanga mu myaka 10 afite abana 10.

Uyu mugore w’imyaka 36 ni gake cyane agaragara adatwite cyangwa adafite uruhinja kuko ubu afite umwana wa 11 ukiri muto witwa Caris Audrey.

Courtney Rogers n’umugabo we w’umupasiteri w’imyaka 32 bategereje umwana wa 12 gusa kuri iyi nshuro bemeje ko bazategereza igihe kinini kuko ngo bagiye kubanza kurera aba 11.

Nubwo aba babyeyi bafite abana benshi,babateganyirije gahunda ikomeye yo kubigishiriza mu rugo bose aho kubajyana mu mashuri.

Courtney utuye ahitwa Santa Fe County muri New Mexico, USA yagize ati “Ntabwo nzi impamvu mbikunda gusa sinigeze ntekereza ko tuzabyara abana benshi ubwo twashyingiranwaga.

Numvaga nshaka kuba umubyeyi ariko maze kubyara nibwo namenye uko nabikundaga.Nkunda kuba umubyeyi kandi ndifuza undi mwana.Tuzategereza umwaka umwe cyangwa ibiri kugira ngo twongere kubyara.”

Umwana muto witwa Caris yagoye uyu mubyeyi cyane kuko yamaze icyumweru cyose arwaye nyuma yo kubyara ariko byarangiye bagarutse mu muryango wabo ugizwe n’abantu 13.

Aba babyeyi bamaze imyaka 4 cyangwa 5 biyigishiriza aba bana be ari nako banahinga isambu yabo ntoya.

Courtney ati “Nitwe dupanga uburyo bwo kwigishiriza abana bacu mu rugo.Ntabwo twigeze tugira ikibazo cy’imyigire yabo muri ibi bihe bya Covid-19.”

Uyu mugore yavuze ko we n’umugabo we bahangayikishijwe no kwagura iyi sambo yabo gusa yemeza ko nta kibazo cy’inzara cyangwa ubukene bagize kubera ko ibyo bakeneye babikura muri iyi sambu yabo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa