skol
fortebet

Umugore wari umaze ibyumweru 2 ashyingiwe yasimbutse ku nyubako ndende ashaka gukurikira umugabo we wapfuye bakimara gukora ubukwe

Yanditswe: Sunday 13, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore wari ushyingiwe vuba mu Buhinde yiyahuye asimbutse ku nyubako ndende y’isoko ariko ntiyapfa aho yari yanditse avuga ko ashaka gukurikira umugabo we wapfuye yiyahuye nyuma y’iminsi mike barahiriye kubana akaramata.

Sponsored Ad

Uyu mugore wananiwe kwakira urupfu rw’umugabo we batamaranye ukwezi,yagiye kuri rimwe mu masoko afite inyubako ndende mu Buhinde yandika urwandiko ko yifuza gusanga umugabo we niko gusimbuka hasi.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo umugabo w’uyu mugore wari ufite imyaka 32 yasanzwe yapfiriye mu modoka nyuma yo kunywa uburozi.

Uyu mugabo yasize yanditse ko yafashe uyu mwanzuro kubera ko abakoresha be bamuteshaga umutwe cyane.

Urupfu rw’uyu mugabo rwashegeshe bikomeye umugore we uri mu myaka 20 bituma afata umwanzuro wo kwiyahura asimbutse ku igorofa rirerire kugira ngo asange uyu mugabo we.

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru nibwo uyu mugore yagiye mu isoko ry’ahitwa Indore yiyahura asimbutse ku igorofa.

Icyakora uku kwiyahura ntikwamuhiriye kuko ubu ari kuvurirwa mu bitaro nyuma yo kuvunika amaguru n’umutwe.

Ibi byose bibaye mu gihe hari hashize ibyumweru 2 gusa aba bombi barahiriye kubana akaramata nk’umugabo n’umugore.

Ubwo umugabo w’uyu mugore yapfaga,ababyeyi be bahise bamusanga mu rugo rwe rushya kugira ngo bamugarure iwabo ahitwa Faridabad.

Uyu mugore n’ababyeyi be baraye muri hoteli bitegura gufata indege kuwa Gatanu nyuma ya saa sita ariko mu gitondo uyu mukobwa yarabacitse ajya kwiyahura.

Yavuye muri Hoteli abwiye se ko agiye kuzana icyo kunywa,ariko ahita yerekeza kuri iyi nyubako y’isoko yiyahuriye.Abari kuri iri soko bamujyanye ku bitaro igitaraganya ubwo yari amaze kwiyahura.

Polisi yavuze ko uyu mugore yari yanditse urwandiko avuga ko ashaka gusanga umugabo we.Iti “N’ikirego cyo kugerageza kwiyahura.Umugore ari mu bitaro,turi gukurikirana ikibazo.”

Polisi kandi iri gukurikirana aba engineers 2 bavuzwe mu rwandiko rw’umugabo w’uyu mugore mbere yo kwiyahura bamuteshaga umutwe ndetse n’umuntu wa 3 wagize uruhare mu kwiyahura kwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa