skol
fortebet

Umugore wari umaze imyaka 2 yaraburiwe irengero yabonetse areremba hejuru y’amazi ari muzima

Yanditswe: Tuesday 29, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi w’imyaka 46 witwa Angelica Gaitan ukomoka muri Colombia yagaragaye areremba hejuru y’amazi areremba nyuma y’imyaka 2 abagize umuryango we bamushaka baramuburiye irengero.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari umaze imyaka 2 yarabuze,yagaragaye ari kureremba hejuru y’amazi ariko yaracitse intege mu gace kitwa Puerto Colombia kuwa 26 Nzeri 2020.

Uyu mugore yabonywe n’umurobyi witwa Rolando Visbal afite uburwayi bw’umusonga ari kureremba hejuru y’amazi.

Icyo yakoraga mu myaka 2 ishize yarabuze n’impamvu yagaragaye areremba mu mazi biri gukorwaho iperereza na polisi.

Amashusho yashyizwe hanze yagaragaje uyu murobyi ari kumwe na bagenzi be bari kugerageza kuvugisha uyu mugore wasaga n’uwataye ubwenge.

Visbal yagerageje kuvuga cyane ahamagara uyu mugore mu cyesipanyoli hanyuma arahindura ashyira mu cyongereza ngo arebe ko bakumvikana.

Gaitan yakomeje gukururwa n’aba barobyi bamuzana mu bwato hakoreshejwe umugozi wari uziritseho icyatumaga areremba.

Uyu murobyi yagerageje kuganiriza uyu mugore ndetse amuha amazi yo kunywa ariko uyu mugore wasaga n’ufite agahinda yatangiye kurira.

Amakuru avuga ko uyu mugore yamaze amasaha 8 areremba hejuru y’amazi ndetse yahise ajyanwa kwa muganga ari mu bubabare bwinshi.

Ibyabaye kuri uyu mugore byatumye ibinyamakuru byo mu gace k’iwabo byandika inkuru nyinshi ariko byegereye umukobwa w’uyu mugore witwa Alejandra Castiblanco avuga ko bamaze imyaka 2 batazi amakuru ya nyina.

Yavuze ko baketse ko nyina yiyahuye kubera gutandukana na se cyangwa se yaba yarishwe n’uwo bahoze bakundana.

Alejandra Castiblanco n’abavandimwe be bateranyije amafaranga bajyana umubyeyi wabo mu mujyi wa Bogota kugira ngo yitabweho.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa