skol
fortebet

Umugore warindaga ahororerwa inyamaswa yariwe n’ingagi yareze kuva ikivuka

Yanditswe: Monday 28, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore warindaga icyanya cyabagamo inyamaswa mu mujyi wa Madrid muri Espagne yariwe n’ingagi yareze kuva ikivuka ubwo yarimo kwitegura kurya ibyokurya bya mu gitondo.

Sponsored Ad

Uyu mugore yakomerekejwe bikomeye n’iyi nyamaswa yitwaga Malabo nyuma y’aho imenye urugi yarimo ihita itangira kumurya mu gitondo cyo kuri iki cyumweru gusa ntiyamwishe.

Iyi ngagi yatuye hasi uyu murinzi ndetse iramuruma bimuviramo kugira ibikomere byinshi yamu ku mutwe,mu gituza,ndetse amagufwa ye menshi aravunika by’umwihariko amaboko ye abiri.

Uyu mugore yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro by’I Madrid cyane ko yari amerewe nabi cyane.

Amakuru avuga ko iyi ngagi yari yasaze,yamenye imiryango 3 y’inzu hanyuma ihita isumira uyu mugore w’imyaka 46 itangira kumuzunguza imukubita hasi aravunika cyane.

Uyu mugore utavuzwe amazina yareze iyi nyamaswa kuva ivutse kugera ubu ariko yari igiye kumwica iyo hataba abarinzi bagenzi be ngo bayirukane bakoresheje za kizimyamoto.

Iyi ngagi Malabo yahise iraswa umuti wo kuyisinziriza kugira ngo aba barinzi babone uko bayikingirana aho yabaga.

Umuvugizi w’iki cyanya bororeramo inyamaswa witwa María José Luis yagize ati “Yamuzunguje ariko ntiyakoresheje imbaraga zose ifite cyane ko ifite ibiro bisaga 200.”

Iyi ngagi yarerewe muri iki kigo cyita ku nyamaswa kandi ngo yakundwaga cyane n’aba barinzi.

Polisi yakoze iperereza kuri iki kibazo cy’uyu murinzi yavuze ko ari impanuka isanzwe yo mu kazi gusa yifuriza uyu mugore watewe n’iyi ngagi gukira vuba.

Aba bapolisi bavuze ko iyi ngagi yateye uyu mugore wari umaze imyaka 19 muri aka kazi ko kurinda iyi zoo ejo saa yine za mu gitondo ndetse ngo bari gusuzuma impamvu yateye iyi ngagi kumena iyi miryango 3 ikinjira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa