skol
fortebet

Umugore washakiye umugabo we undi mugore kubera atakundaga gutera akabariro yatunguye benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 10, Jun 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Michelle w’imyaka 37 utuye muri Leta ya Kansas muri USA yavuze ko yahoraga ashwana n’umugabo we Kris Lana w’imyaka 34 ndetse ngo bagerageje gutandukana inshuro 3 zose ariko nyuma yo kwemeranya ko bazana undi mugore ibibazo byabo byarayoyotse.

Sponsored Ad

Michelle yavuze ko agishakana na Kris ngo yamubwiye ko aryamana n’abagabo ndetse n’abagore [bisexual] ariko ngo bombi ntibigeze bishimira gutera akabariro ariyo mpamvu byatumaga bahora bashwana mu myaka myinshi babanye mbere yo kwemeranya kuzana undi mukobwa w’imyaka 22 witwa Sarah Letsch.

Michelle yavuze ko yahuriye na Sarah Letsch muri itsinda ry’abatinganyi ryo kuri Facebook baba inshuti ndetse amusaba ko yaza bakabana ari batatu mu nzu.

Uyu mugabo n’umugore bavuga ko ubuzima bwabo bumeze ndetse babana neza nta kibazo uko ari batatu kurusha uko bari bameze ari babiri.

Michelle na Kris bamaze imyaka 12 babana aho muriyo 10 bayimaze babana na Sarah bafatanya kurera umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 13 babyaye mbere y’uko abiyungaho.

Michelle na kris ngo ntibavuganaga ndetse ngo babanaga nabi bacungana kugeza ubwo uyu Sarah yabiyunzeho urukundo ruragaruka.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa