skol
fortebet

Umugore washinje umuhanuzi ukomeye TB Joshua kumufata ku ngufu yagaragaye mu mujyi yasaze

Yanditswe: Monday 08, Jul 2019

Sponsored Ad

Umugore witwa Vicki Royce uherutse kuvugwa cyane mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko umuhanuzi ukomeye muri Nigeria TB Joshua yamufashe ku ngufu ari isugi,yagaragaye mu mujyi wa Lagos yasaze.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo Vicki Royce yagiye kuri Twitter avuga ko umupasiteri waje kwigira umuhanuzi yamufashe ku ngufu ari isugi benshi bahita bemeza ko ari TB Joshua yavuze nubwo atavuze izina rye muri iyi Tweet.

Uyu mukobwa yatunguye benshi ubwo yagaragaye mu mujyi wa Lagos ari kubungabunga muri uyu mujyi kuri iki cyumweru mu masaha ya mu gitondo.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize,uyu mukobwa usanzwe ari umuhanzi Victoria Kehinde Bandele w’imyaka 25 uzwi nka Vicki Royce,yavuze ko yumvise yakwiyahura nyuma yo gufatwa n’uyu mupasiteri yavuze ko yigize umuhanuzi ukomeye.

Yagize ati “Nafashwe ku ngufu ndi isugi,bituma ngira uburibwe burenze nk’ubw’’ikuzimu,bikozwe n’umupasiteri wigize umuhanuzi ukomeye.

TB Joshua ukekwaho kuba ariwe watumye uyu mukobwa asara,asanzwe azwiho gukora ibitangaza ndetse no kuvura indwara zitandukanye muri Nigeria aho afite TV yitwa Emmanuel TV izwi ku isi yose.

Ibitekerezo

  • Nizrek mukwiy kuz mrandik nez inkur zany,titre yinkur ivgako umugre yashinje TB Jossua kumufta kunguv,hepf nah ng ntiymuvze izna,ubse nimb atamuvze izna ww warkuy hh?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa