skol
fortebet

Umugore washyingiranywe n’umuzungu w’umunyamerika yagarutse iwabo gusura umuryango we bamuroga ibisazi

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugore ukomoka mu gihugu cya Zambia washyingiranywe n’umuzungu w’umunyamerika muri 2016 bagahita bajyana,yagarutse gusura iwabo ku ivuko ahageze bamuroga ibisazi akuramo imyenda yirukanka mu muhanda.

Sponsored Ad

Nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje,uyu mugore yakuyemo imyenda yose agenda abyina mu muhanda yambaye ubusa.

Abo mu muryango we bavuze ko yari amaze iminsi 4 ageze muri iki gihugu cy’amavuko ariko ngo abanyeshyari bamuroze kugira ngo atazasubirana n’umugabo we.

Aba bakomeje bavuga ko uyu mugore utavuzwe amazina yatererejwe amarozi n’abatamwifurizaga gukomeza gutera imbere.

Abafashe aya mashusho bivugwa ko ari abagore bari kumwe,bagawe cyane na benshi kuko aho kugira ngo bafashe uyu mugore guhisha imyanya y’ibanga,bamufashe amashusho bayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.



Ibitekerezo

  • nuko abanyafurika twiberaho rwose,Imana yo mu ijuru imurengere imukize sekibi.

    Manawe tabara kuko niwowe ushobora byose ukize uyo muvandime burya disi ntaho ishyari ritaba 🤔🤔🤔🤔🤔

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa