Umugore watwitswe n’umugizi wa nabi umubiri wose yashyize hanze amafoto agaragaza uko yakize mu buryo butangaje [AMAFOTO]
Yanditswe: Tuesday 07, Aug 2018
Umugore witwa Kirsten Ashby w’imyaka 27 ukomoka mu Bwongereza yatunguye benshi kubera amafoto yashyize hanze agaragaza ukuntu yakize mu buryo bw’igitangaza nyuma yo gutwikishwa peteroli n’umugizi wa nabi bari baturanye.
Ubwo uyu mugore yari mu rugo rwe yumvise umugabo witwa James Bowen ari gukubita umukunzi we niko kujya kumutabara,uyu mugizi wa nabi biramurakaza niko kumumenaho peteroli aramutwika umubiri wose.
Raymond Bowen watwitse Kirsten
Kristen yahiye mu maso ndetse n’ibindi bice bye by’umubiri niko kujyanwa kwa muganga igitaraganya.
Uyu mugore yahawe ubuvuzi butangaje ndetse ubu bushye bwose barabuvura none kuri ubu afite umubiri buri wese yakwifuza.
Mu kiganiro uyu mugore yagiranye na radio yitwa Talk yayibwiye ko yashatse gupfa kubera ubu bushye ndetse yifuje kwiyahura ariko ntiyabikora kugeza ubwo abaganga bamuvuye arakira.
Kristen yavuze ko yakorewe operation inshuro 80 kugira ngo agire uruhu rwiza ndetse umwana we yamaze igihe atinya kumukoraho kubera uko uruhu rwe rwari rwarabaye.
Uyu mwicanyi wamusutseho peteroli yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibi byaha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *