skol
fortebet

Umugore yabyaranye impanga n’umugabo we umaze imyaka isaga 3 apfuye

Yanditswe: Wednesday 12, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore umaze imyaka 3 ari umupfakazi yaciye ibintu mu binyamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi nyuma yo kubyara abana b’impanga n’umugabo we wishwe na kanseri yo mu muhogo.

Sponsored Ad

Lucy Kelsall w’imyaka 37 yabyaye aba bana nyuma yo gufata intanga z’umugabo we yari yarabitse akazihuza n’ize akabyara aba bana b’impanga.

Mu mwaka wa 2017 nibwo uyu mugabo yahitanwe n’iyi kanseri ariko intanga ze abaganga bari barazibitse bituma uyu mugore yiyemeza kuzihuza nize abyara abana b’impanga.

Uyu mugore wo mu mujyi wa Bristol yashyingiranywe n’uyu nyakwigendera witwaga David wavukiye ahitwa Preston muri Lancashire mu mwaka wa 2012 wamusezeranyije ko agomba kuba umubyeyi byanze bikunze.

Nubwo yari yarabwiwe n’abaganga ko amahirwe ye yo kubyara ari make,yaje kubyara abahungu 2,David na Samuel, habayeho ibyo guhuza intanga [IVF].

Uyu mugore washimishijwe no kubyara,yagize ati “iminsi mike mbere y’uko apfa,nari namubwiye ko ngomba kumubyarira umwana biramushimisha cyane.Yagize umunezero mwinshi kandi yari kuba umubyeyi mwiza.

Byari ibyishimo ubwo nabyaraga kandi mpora nishimira ko hari igice cya David ngifite hafi yanjye kizahoraho iteka.”

Aba bombi bakimara gushakana bakiriye inkuru mbi ko David wavuraga abarwayi bafite ibibazo byo mu mutwe arwaye ikibyimba mu ngoto.Igice kinini cy’ijosi rye cyarakaswe mu kumuvura.

Aba bombi bifuzaga kubyara kuva bashyingiranwa,bagerageje gushaka umwana mbere y’uko uyu mugabo aremba mu mwaka wa 2014 nibwo bahisemo gufata intanga ze bazishyira muri frigo.

Izi ntanga ze n’umugore we barazihuje aza kubyara aba bana muri 2019 nubwo uyu mugabo atabashije kubabona.



David na Lucy babyaye impanga habaye ibyo guhuza impanga

Ibitekerezo

  • Ntiwakwiheba ukiri munsi yijuru koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa