skol
fortebet

Umugore yaciye igitsina se umubyara wamufashe ku ngufu imyaka 10 arangije ajya kugita mu isoko

Yanditswe: Sunday 21, Jun 2020

Sponsored Ad

Umugore w’imyaka 29 wo mu gihugu cya Thailand yatawe muri yombi nyuma yo guca se umubyara igitsina akoresheje icyuma gikata imigati,amuhora kumufata ku ngufu guhera ku myaka 10 kugeza akuze.

Sponsored Ad

Uyu mugore yavuze ko yatangiye gusambanywa ku ngufu na se umubyara ubwo yari afite imyaka 10 ndetse ngo uku kumuhohotera kwamaze imyaka 10 yose.

Uyu mugore utavuzwe amazina, yatawe muri yombi kuwa Gatatu w’iki Cyumweru nyuma y’aho amashusho ya CCTV yamufashe ari kujugunya iki gitsina cya se mu kimoteri cyo mu isoko rikomeye.

Uyu mugore yafashwe na polisi yo mu mujyi wa Bangkok ari kwitemberera asa n’aho ntacyo bimubwiye nyuma yo gutamazwa n’aya mafoto.

Nyuma y’aho umurambo wa se wari ufite imyaka 58 wasanzwe mu rugo rwe yatewe icyuma ku gahanga ndetse n’igitsina cye cyavuyeho.

Uyu mugore amaze kugezwa ku biro bya polisi yabwiye abanyamakuru ati “Ijoro ryakeye naraye neza kandi ndifuza ko abagabo bose bagize akamenyero umuco wo gufata ku ngufu abana ko bajya babihanirwa.Guhisha ibimenyetso bituma bituma abahungu beza baba babi.”

Polisi yavuze ko itarabona abatangabuhamya ngo bakore idosiye ifunga uyu mukobwa ukekwaho guca se igitsina.

Ubwo nyina w’uyu mukobwa yazaga gufata umurambo w’umugabo we ku bitaro,yabwiye polisi ko ari ukuri yabanye na se imyaka 3 nyuma yo kuzuza imyaka 10.

Uyu mukecuru yabwiye Bangkok Post ko uyu wahoze ari umugabo we yari umuntu mubi ndetse ngo yahohoteye kenshi uyu mukobwa we wamuciye igitsina.

Yavuze ko uyu mugabo yashoye uyu mukobwa we mu ngeso mbi zirimo kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi zaje kumugira imbata ndetse akaza guta umutwe.

Yongeyeho ati ‘Yari umukobwa w’umunyabyaha.Nta mubyeyi wabyihanganira.”

Uyu mugore waciye se igitsina yahise ajyanwa ku bitaro bya Srithanya bivura indwara zo mu mutwe bamusuzumye basanga ararwaye cyane bemeza ko atajyanwa imbere y’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa