skol
fortebet

Umugore yafunzwe azira kwica ikiganza akoresheje urukezo kugira ngo ahabwe ubwishingizi bw’ubumuga

Yanditswe: Saturday 12, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugore witwa Julija Adlesic w’imyaka 22 wo mu gihugu cya Slovenia,yagiye inama n’umukunzi we kugira ngo bahabwe ubwishingizi bari barizigamiye niko gufata urukezo yica ikiganza.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari warasinyanye amasezerano y’ubwishingizi mu bigo 5 mu mwaka ushize,yatawe muri yombi ashinjwa ubutekamutwe akica ukuboko ngo ahabwe ibihumbi 700 by’amapawundi.

Julija Adlesic w’imyaka 22 yagiye inama n’umukunzi we yo kwica ikiganza akoresheje urukezo guhera mu bujana kugira ngo ahabwe miliyoni zisaga 700 FRW.

Abashinzwe iperereza bakomeje gushakisha basanga uyu mugore yari yasinye amasezerano n’ibigo 5 by’ubwishingizi kugira ngo azabone uburyo bwo kwishyuza.

Uyu mugambi wa Julija Adlesic waramupfubanye kuko mu rukiko we n’abamukomokaho bakatiwe imyaka myinshi nyuma yo guhamwa n’icyaha cy’ubutekamutwe.

Adlesic yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 muri gereza,umukunzi we bafatanyije gucura ubu butekamutwe akatirwa imyaka 3 mu gihe se umubyara yakatiwe umwaka umwe.

Adlesic akimara kwica ikiganza yahise ajya kwa muganga avuga ko yikase ukuboko n’urukero ubwo yari ari gukata amashami y’ibiti.

Abayobozi bavuze ko aba bantu uko ari 3 bahise bata iki kiganza kugira ngo bemeze ko ubu bumuga bw’uyu mukobwa buzaba karande gusa bikimara kumenyekana cyarashatswe baramudoda bakimusubizaho.

Abashinjacyaha bavuze ko mbere yuko uyu mugore yica ikiganza,yiriwe ku mbuga zitanga amakuru azibaza uko ikiganza cy’igikorano gikora.

Mu rukiko, Adlesic yavuze ko ari umwami .Ati “Nta muntu n’umwe wifuza kugira ubumuga.Ubuto bwanjye bwarangiritse.Uretse njye gusa nta wundi uzi ibyabaye.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa