Mu gihugu cya Australia, umugore utatangajwe amazina utuye mu Mujyi wa Marion yatawe muri yombi nyuma yo kujya kwiba itabi, yagerayo akabanza kwikarangira inkoko no guteka umureti mbere yo kwiba.
Ibi byabereye mu majyepfo y’umujyi wa Adelaide. Nyir’urugo yakanguwe n’impumuro y’ibyo kurya yumvise mu gikoni cye ubwo yari akangutse mu gicuku.
Ubwo yageraga mu gikoni, yasanzemo umugore w’imyaka 43 atazi, atetse ibyo kurya afite n’ipaki y’itabi yakuye muri iyo nzu.
Uyu mugore yahise asohoka, ariko itabi ararijyana, undi na we ahuruza polisi yaje guta muri yombi uwo mugore. Ubu ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.
Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.
Imbuga nkoranyambaga ze:
Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter