skol
fortebet

Umugore yatawe muri yombi azira kuruma ururimi rw’umugabo we bari gusomana

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Youlette Wedgeworth w’imyaka 52 ukomoka muri Leta ya Detroit yo muri USA yatawe muri yombi azira gucamo kabiri ururimi rw’umugabo w’imyaka 68 barimo gusomana.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mugore yarimo gusomana n’umugabo we bari guhuza indimi,uyu mugore yaje kuryoherwa arumu urw’uyu mugabo ibyari agahinda bihinduka amarira.

Ibinyamakuru byo muri Detroit byavuze ko uyu mugore yarumye uru rurimi rw’umugabo we ubwo barimo gusomanira mu nzu bakodeshaga.

Umuyobozi wa polisi mu gace aba bombi batuyemo yavuze ko uyu mugore yarumye agace gato k’ururimi rw’uyu mugabo we.

Umushinjacyaha witwa Eric Smith yabwiye ikinyamakuru Detroit free Press ati “Iki nicyo kirego cya mbere giteye gutya twakiriye mu myaka 27 maze mu bushinjacyaha.”

Uyu mugore yatawe muri yombi kuwa Gatatu w’iki cyumweru,akaba afungiye muri gereza yo mu gace atuyemo nyuma y’aho polisi itabaye igasanga uyu mugabo ari kuvirirana mu kanwa ahugiye mu gushaka agace katakaye.

Polisi yafashije uyu mugabo gushaka aka gace bagasanga munsi y’uburiri bwaba bombi niko guhita bata muri yombi uyu mugore,umugabo ajyanwa kwa muganga.

Ibitekerezo

  • Namwe muti ibyari agahinda bihinduka amarira😂😂

    Namwe muti ibyari agahinda bihinduka amarira😂😂

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa