skol
fortebet

Umuhanuzi ukomeye muri Afurika y’Epfo yagaburiye abayoboke be inzoka nzima ababeshya ko zibafasha kwirukana abadayimoni [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 01, May 2019

Sponsored Ad

Umuhanuzi ukomeye witwa “Veteran Peter” ukomoka mu gihugu cya Nigeria yagaburiye abayoboke be inzoka nzima mu iteranira ababwira ko zirabafasha kwirukana abadayimoni.

Sponsored Ad

Uyu muhanuzi uyobora itorero ryitwa Heaven On Earth Center Ministries yabwiye abayoboke be ko bagomba kurya izi nzoka ari nzima kuko zirimo umuti wirukana abadayimoni.

Veteran Peter yabwiye aba bayoboke be ko izi nzoka yazisengeye zihinduka shokola ariyo mpamvu bakwiriye kuzirya ari mbisi kugira ngo bitandukanye na sekibi.

Aba bayoboke bariye izi nzoka nk’abarya inyama gusa amahirwe bagize ntabwo zari zifite ubumara.

Uyu muhanuzi ukomeye yabwiye aba bantu ko imbaraga z’Imana ziragaragara nyuma yo kurya izi nzoka ari nzima.

Mu myaka 6 amaze ayobora iri torero,ni ubwa kane agaburiye abayoboke be izi nzoka.




Ibitekerezo

  • Ariko ibi nibiki kweli! Siniyunvisha aho ubwenge bwabantu bwagiye. Cyangwa murikiriya gihugu barya inzoka? Urugero, mu Rwanda umuntu bamubwiye ngo nanywe amata basengeye arakira abadayimoni, yayanywa bitamuteye ikibazo kuko naho batakira amata asanzwe anyobwa hano. Arikose inzoka ubwo byashoboka umuntu atagushyizeho icumu kumutima? Niki gituma abantu b’Imana biyahuza ibyo batazi? Kuki abantu bizera ibitagira umumaro kuruta kwizera Imana? Niki kibura kweli? Imana itabare abantu bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa