skol
fortebet

Umuhanzi yaciye ibintu ku isi yose ubwo yacurangaga Violin ari kubagwa mu bwonko

Yanditswe: Wednesday 19, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Dogmar Turner w’imyaka 53,yatumye benshi bacika ururondogoro kubera agashya yakoze ko gucuranga violin ari kubagwa ikibyimba cyo mu bwonko.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari uri kubagirwa mu bitaro bya King’s College Hospital byo mu mujyi wa London,yafashwe amashusho ibi byo kubagwa ntacyo bimubwiye ari kwicurangira iki gikoresho cya muzika.

Amakuru avuga ko Bwana Turner yacuranze violin abisabwe n’abaganga kugira ngo bamenye neza ko ibice by’uburi we bihuza ubwonko bwe n’amaboko bitangiritse bari kumubaga.

Uyu mugabo yarwaye iki kibyimba mu bwonko mu mwaka wa 2013, ariko ngo yatinyaga kwivuza akeka ko bishobora kumubuza kongera gucuranga violin hanyuma Orchestre yacurangiraga ikahazaharira.

Uyu mugabo warwaye iki kibyimba ku bwonko hafi y’agace gafasha gukora k’ukuboko kw’ibumosoyakize neza ndetse ngo arakomeza akazi ke neza.

Ibitekerezo

  • Ehhh uyumugabo nisi pe !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa