skol
fortebet

Umujura wibye abapolisi amafaranga ya ruswa bari bamaze kwaka abashoferi ari kuririmbwa nk’intwari

Yanditswe: Thursday 20, Feb 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umugabo benshi bayangiye kwita intwari kubera ukuntu yibye umupolisi akayabo k’amashilingi y’iki gihugu yari amaze guhabwa n’abashoferi nka ruswa.

Sponsored Ad

Uyu mujura ukiri muto wo mu gace kitwa Embu muri Kenya yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yihishe mu gihuru yarangiza akiba umupolisi akayabo yari amaze guhabwa n’abashoferi nka ruswa.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020 uyu yaturukaga mu gihuru kiri hafi y’umuhanda wa Nairobi-Meru, hanyuma ahita aterura agakapu uyu mupolisi yari yarunzemo inoti za ruswa ariruka asubira muri iki gihugu.

Uyu mupolisi wari uri kuvugana na mugenzi we kuri uyu muhanda,yarize ayo kwarika ubwo uyu mujura yateruraga aka gakapu karimo ruwa yari yakusanyije ariruka hanyuma nyakurya ruswa abura uko yamwirukaho.

Aya makuru yemejwe n’umwe mu bashoferi 4 bari bamaze guhagarikwa n’aba bapolisi babiri.

Aba bapolisi bimyije imoso ubwo babonaga uyu mujura ari kurengera mu rundi ruhande rw’umuhanda nta buryo bwo kumwirukaho bafite.

Abanya kenya bazengerejwe n’aba bapolisi bamunzwe na ruswa bagiye ku mbuga nkoranyambaga basingiza iki gisambo ndetse basaba leta ko yagishaka ikagishyira mu ntwari.

Umwe yagize ati “uriya musore akwiriye kujya azirikanwa ku munsi mukuru wa Mashujaa.”

Undi yagize ati “Inkuru nziza kurusha izindi zose nasomye ku mbuga.Wakoze wa gisambo we ku kazi keza wakoze.Ni intwari akwiriye guhembwa na perezida.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa