skol
fortebet

Umukecuru n’umusaza bari bamaze imyaka 64 babana bapfuye kuri noheli bafatanye

Yanditswe: Sunday 12, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukecuru n’umusaza bo muri Leta ya Ohio muri US bari bamaze imyaka 64 babana,bapfiriye umunsi umwe bafatanye ibiganza ku munsi wa Noheli.

Sponsored Ad

Bill w’imyaka 88 na Nancy Schafraths w’imyaka 85 bari bamaze imyaka 64 babana mu nzu imwe bakundanye mu bihe byiza n’ibibi ngo ibintu bakundaga gukora n’ugukina amakarita ndetse no gutemberana.

Kuri Noheli,aba bombi bararyamye bafatana ibiganza bose umwuka urahera bituma benshi bacika ururondogoro.

Nkuko Daily Mail ibitangaza,aba bombi ntibapfiriye rimwe kuko umwe yapfuye mu gitondo saa moya hanyuma undi apfa saa tanu.Umusaza niwe wapfuye mbere.

Pat Cornelius wari umwuzukuru waba bombi yavuze ko babonye ko aba babyeyi babo bageze mu za bukuru,begeranyije ibitanda byabo bafatana amaboko icyumweru cyose kugeza barangije urugendo rwabo ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa