skol
fortebet

Umukecuru wabyariye umwana umuhungu we nyuma y’imyaka 30 atabyara yaciye ibintu hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 14, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukecuru witwa Cecile Eledge ukomoka muri USA,yatunguye benshi ku isi ubwo yemeraga guterwa intanga z’umuhungu we n’undi mukobwa mu rushinge [surrogate] yarangiza akababyarira umwana nyuma y’imyaka 30 yari amaze atabyara.

Sponsored Ad

Cecile yemeye kubyarira umwana uyu muhungu we witwa Matthew w’imyaka 32 usanzwe ari umutinganyi,nyuma y’aho mushiki w’umutinganyi babana witwa Lea Yribe yemeye gutanga intanga ze ngo bazihuze n’iz’uyu mugabo.

Cecile Eledge akimara kubyara uyu mwana yahise atangaza ko yishimye cyane kuko ngo uyu mwana yabyariye umuhungu we ameze nk’uwe bwite yibyariye.

Cecile yari amaze imyaka 10 acuze ndetse yaherukaga kubyara umwana mu myaka 30 ishize gusa yemeye gufasha uyu muhungu we usanzwe ari umutinganyi kubona umwana wahise aba umwuzukuru we.

Uyu mukecuru yabyaye uyu mwana kuwa 25 Werurwe uyu mwaka, bamwita Uma Louise Dougherty-Eledge ndetse yavukanye ubuzima bwiza nubwo yabyawe hakoreshejwe uburyo bwa Surrogate bugezweho mu bihugu bikomeye ku isi.

Cecile wabyariye mu bitaro bya University of Nebraska Medical Center muri Omaha yanze ko bamubaga cyangwa ngo bamuhe indi miti idasanzwe yo kumufasha nk’abandi bagore.

Uyu mwana ugiye kuzuza amezi 6 yabaye icyamamare ku isi nyuma yo kubyarwa na nyirakuru ndetse ngoni ubwa mbere bibayeho.

Cecile yabwiye ikiganiro Good Morning Britain ati “Ubwo nari maze kubyara Uma,ngize umwuzukuru,sinigeze nifuza kumenyekana.Ntabwo nari nzi ko byagera aha.buri mubyeyi wese yabikora.

Uyu mukecuru yavuze ko nta kibazo yagize nakimwe ubwo yari atwite inda y’uyu muhungu we ariko ngo icyamugoye n’uko yabyukaga mu gitondo yumva arwaye cyane.Mathew yashimiye nyina wiyemeje kumubyarira umwana ashaje


Ibitekerezo

  • ibibyanditse nabi, cyane, none se intanga za mushiki we zizamo gute !!!ninko kuvuga ko bafashe intanga za mushiki we bakazivanga nizuwo mutinganyi bakazitera nyina !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa