skol
fortebet

Umukinnyi w’imikino njyarugamba yakubiswe igipfunsi umunwa we ucikamo kabiri [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’imikino njyarugamba ya UFC witwa Alistair Overeem yahuye n’uruva gusenya ubwo yakubitwaga igipfunsi na mugenzi we Jairzinho Rozenstruik bahanganaga,birangira umunwa we ucitsemo kabiri.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu nibwo aba bombi batanye mu mitwe mu mikino ya UFC itarahiriye uyu Avareem watsinzwe uyu mukino akanacika umunwa.

Ovareem w’imyaka 38 yari asigaje amasegonda make ngo atsinde uyu murwano waberaga mu mujyi wa Washington DC kuko yari imbere mu manota y’akanama nkemurampaka,ariko yakubiswe iki gipfunsi kiremereye yikubita hasi,abatabazi baje kureba basanga umunwa we wangiritse biteye ubwoba.

Uyu mukinnyi w’iteramakofe yashoboye guhaguruka ariko uko yari yangiritse umunwa byateye benshi ubwoba bituma umusifuzi yemeza ko umukino urangira Jairzinho atsinze.

Ovareem yanditse kuri Twitter ko uyu musifuzi yasoje umukino hakiri kare bigatuma atsindwa kandi yari ayoboye n’amanota 4-0 byatumye atsindwa umukino wa 18 na 45 amaze gutsinda.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa