skol
fortebet

Umukinnyi warokotse impanuka y’indege yasomaga Zaburi ya 63

Yanditswe: Wednesday 21, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil iherutse gutikirira mu impanuka y’indege yaguye mu misozi ya Colombia, akaza kurokoka ari umwe yasanganywe Bibiliya irambuye mu gitabo cya Zaburi ya 63.
Umugore wa Neto warokotse iyi mpanuka yahamije ko umugabo we ari umukirisitu ukomeye wizera Imana byaje no kwemezwa n’uko uyu mukinnyi yasanganywe Bibiliya ubwo abatabazi bamugeragaho akiri muzima. Uyu mukinnyi yasanganywe igitabo cya Bibiliya asoma muri Zaburi ya 63 ivuga ko Imana ari yo (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’ikipe ya Chapecoense FC yo muri Brazil iherutse gutikirira mu impanuka y’indege yaguye mu misozi ya Colombia, akaza kurokoka ari umwe yasanganywe Bibiliya irambuye mu gitabo cya Zaburi ya 63.

Umugore wa Neto warokotse iyi mpanuka yahamije ko umugabo we ari umukirisitu ukomeye wizera Imana byaje no kwemezwa n’uko uyu mukinnyi yasanganywe Bibiliya ubwo abatabazi bamugeragaho akiri muzima.

Umugore we yemeje umugabo we ari umukirisitu ukunda Imana

Uyu mukinnyi yasanganywe igitabo cya Bibiliya asoma muri Zaburi ya 63 ivuga ko Imana ari yo mucunguzi mu bihe bigoye.Umugore we yavuze ko ubwo abatabazi bajyaga kumubwira inkuru mbi yabaye ku mugabo we banamubwiye ko basanze afite Bibiliya mu ntoki.

Yagize ati "Iki nicyo kintu cya mbere umugabo wanjye yitwaza iyo agiye ku rugendo, biranejeje ubwo iyi Bibiliya igarutse ishobora no kuzatuma nawe ava muri koma."

Bibiliya. Zaburi 63:1-12”, igira ati:

[1]Zaburi ya Dawidi yahimbye ubwo yari ari mu butayu bw’i Buyuda.

[2]Mana, ni wowe Mana yanjye ndazindukira kugushaka,Umutima wanjye ukugirira inyota,Umubiri wanjye ugukumburira mu gihugu cyumye,Kiruhijwe n’amapfa kitagira amazi.

[3]Uko ni ko nagutumbiririye ahera hawe,Kugira ngo ndebe imbaraga zawe n’ubwiza bwawe.

[4]Kuko imbabazi zawe ari izo gukundwa kuruta ubugingo,Iminwa yanjye izagushima.

[5]Uko ni ko nzaguhimbaza nkiriho,Izina ryawe ni ryo nzamanikira amaboko.

[6]Umutima wanjye uzahazwa nk’uriye umusokoro n’umubyibuho,Akanwa kanjye kazagushimisha iminwa yishima,

[7]Uko nzakwibukira ku buriri bwanjye,Nkagutekereza mu bicuku by’ijoro.

[8]Kuko wambereye umufasha,Kandi nzavugiriza impundu mu gicucu cy’amababa yawe.

[9]Umutima wanjye ukōmaho,Ukuboko kwawe kw’iburyo kurandamira.

[10]Ariko abashakira ubugingo bwanjye kubutsemba,Bazajya ikuzimu.

[11]Bazahabwa gutwarwa n’inkota,Bazaba umugabane w’ingunzu.

[12]Ariko umwami azishimira Imana,Uyirahira wese azirata,Kuko akanwa k’ababeshya kazazibywa.

Simone umugore w’uyu mukinnyi warokotse impanuka avuga ko umugabo we ari umuntu ukunda Imana n’abantu cyane kandi ko nta hantu ashobora kujya ngo asige Bibliya.

Uyu mugore yanavuze ko mugitondo cy’umunsi indege yaguyemo umugabo we yari yamubwiye ko yarose indege igwa ariko ngo izi nzozi ntibazihaye agaciro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa