skol
Kigali
startimes

Umukire Pretty Mike yaciye ibintu ubwo yatahaga ubukwe ari kumwe n’abakobwa 6 yateye inda [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 November 2020 Yasuwe: 7354

Umugabo witwa Mike Eze-Nwalie Nwogu uzwi cyane muri Nigeria nka Pretty Mike yaciye ibintu hose kubera amafoto yashyize hanze yatashye ubukwe bw’umukinnyi wa Filimi witwa WIlliams Uchemba ari kumwe n’abakobwa 6 yateye inda ndetse bose bari bakuriwe.


Uyu mugabo w’icyamamare yavuze ko atagiye muri ubu bukwe bwa mugenzi we agiye gukina ikinamico cyangwa urwenya ahubwo abo bagore bose batwite abana be.

Mu ikositimu ya pink,Bwana Pretty Mike ufite akabyiniro gakunzwe muri Nigeria yagaragaye muri ubu bukwe ari kumwe n’aba bakobwa yateye inda bose bari bambaye amakanzu ya silver.

Uyu mugabo yashyize hanze amashusho kandi ari kugenda akora ku nda ya buri mukobwa muri aba 6 yateye inda yifuriza ikaze aba bana be bagiye kuvuka.

Ubwo yashyiraga hanze iyi foto ari kumwe n’aba bagore be yagize ati “LAGOS ZADDY LIVE #williamsgottheoscar PM hamwe n’abakobwa bagiye kumubyarira 6.Nta filimi iri gukinwa,tubayeho mu buzima bwiza #ABetterTime #HappyHome #Familyiseverything #babybum

Pretty Mike akunze gushyira hanze ubuzima bwe bw’urukundo kuko mu minsi ishize aherutse kuvuga ko umugore mwiza atari uw’umugabo umwe.

Yagize ati “Ntabwo nzi neza ukeneye kumva ibi ariko ….umugore mwiza ntiyaremewe kubana n’umugabo umwe gusa.Kugira ngo umugire uwawe wenyine muri iyi Lagos,ugomba kuba witeguye gukora ibyo abagabo 11 bakora.

Muri Nzeri 2019,uyu mugabo yavuze ko inzozi ze ari ugutunga abagore 5 arangije anashyira hanze amafoto y’abagore 5 bambaye imyenda y’ubukwe.Babiri muri bo bahoze ari inshuti ze mu gihe abandi 3 bari inshuti ze.




Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yateye icyuma umugabo we nyuma yo kubona amafoto aryamanye...

Umugore witwa Leonora R yatawe muri yombi azira gutera icyuma umugabo we...
28 January 2021 Yasuwe: 3583 0

Umugore wabyaye abana 10 mu myaka 10 yabyaye uwa 11 yiyemeza kubigishiriza...

Umugore witwa Courtney Rogers n’umugabo we Chris babyaye umwana wabo wa 11...
28 January 2021 Yasuwe: 3365 0

Umugabo Yiciye ururimi n’amazuru kugira ngo ase n’ikivejuru ‘black alien’...

Umugabo Witwa Anthony Loffredo w’imyaka 32,akomeje guca ibintu hirya no hino...
27 January 2021 Yasuwe: 4568 0

Igifi kinini bivugwa ko gisa na Donald Trump cyaciye ibintu...

Igifi kinini cyo mu bwoko bwa shark cyafotowe kiri mu Nyanja cyakwirakwiye...
27 January 2021 Yasuwe: 6559 0

Umugabo yapfuye ari gusambana n’indaya yari yasuye

Umugabo witwa Charles Majawa w’imyaka 35 yapfuye ubwo yarimo gusambana...
26 January 2021 Yasuwe: 7063 0

Umwana w’umuhungu w’imyaka 5 yarize cyane kubera ko nyina yanze ko...

Umwana w’umuhungu utavuzwe amazina ye n’aho akomoka akomeje guca ibintu ku...
25 January 2021 Yasuwe: 6679 1