skol
fortebet

Umukobwa ukiri muto yashwanye n’ababyeyi be bapfa gukundana n’umugabo umurusha imyaka 27 [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 11, Jan 2021

Sponsored Ad

Umukobwa w’imyaka 21 witwa Jana Leonhardt ukomoka ahitwa Jena mu Budage yatangaje ko yashwanye n’ababyeyi be bapfa urukundo afitanye n’umwarimu wigisha philosophy witwa Peter Heinrich w’imyaka 48.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yatangiye gukunda uyu mwarimu umurusha imyaka 27 ubwo yabonaga amashusho akora ku rubuga rwa You Tube gusa urukundo rwe n’uyu mwarimu rwarakaje ababyeyi be nkuko yabitangaje.

Uyu mukobwa wiga psychology ntiyashakaga umukunzi ubwo yabonaga bwa mbere izi videos z’uyu mwarimu kuri You tube mu myaka 3 n’igice ishize.

Jana yar afite imyaka 18 ubwo yarebaga aya mashusho y’uyu mwarimu ahita amwandikira kuri email amubwira ko yamukunze.

Aba bombi batangiye kwandikira bikuza umubano wabo kugeza ubwo baje guhura ku nshuro ya mbere mu Ukuboza 2017,urukundo rwabo ruriyongera.

Uyu mukobwa Jana yavuze ko ababyeyi be barakajwe no kumva ko akundana n’uyu mugabo ukuze cyane mu gihe umuryango wa Peter nawo ngo wamubwiye ko atifuza kumubona akundana n’umwana abyaye.

Jana ahamagara bwa mbere Peter yamubwiye byinshi kuri we arangije amusobanurira ko yifuza ko baganira byinshi kuri Philosophy.

Uyu mugabo nawe yamubwiye amwe mu mateka y’ubuzima bwe ndetse amusobanurira byinshi kuri Philosophy basanga hari ibyo bahuriyeho.

Peter wari utuye mu mujyi wa Frankfurt yagenze ibirometero bisaga 300 agiye kuraba uyu mukobwa ukiri muto birangira bemeranyije gukundana.

Aba bombi bakomeje gukundana mu buryo buteruye kugeza ubwo uyu mugabo Peter yasabye Jana ko bakundana gusa ababyeyi babo babanje kurwanya uru rukundo rudasanzwe.

Jana yavuze ko imyaka abantu barutana itagakwiye kuba imbogamizi y’urukundo ndetse aba bombi bashinze konti ya Instagram yitwa @30chronia bahuriyeho ibafasha kwigisha abantu.

Ati “Ntabwo natekerezaga ko nakundana n’umusaza ku myaka 18 gusa.Nari nshishikajwe n’amasomo yanjye,ntabwo nigeze ntekereza ku by’urukundo.Numvaga nifuza kuziga philosophy cyangwa psychology muri kaminuza kuko nakundaga ayo masomo.

Namaze igihe kinini nkurikirana amasomo yabyo kuri You Tube aho narebaga imitwe y’inkuru ishishikaje.

Nagira inama abantu bakundana n’ababarusha imyaka kubigaragaza.Ntukabihishe ahubwo ba umunyakuri.Nubwo hari abantu batabyumva,ibyo batekereza ntacyo bitwaye,icy’ingenzi nuko mwembi muba mwishimye.

Urukundo nta myaka rugira ahubwo rutanga ibyishimo.Simbona isura y’ubuzima bwanjye ntari kumwe n’uwo dusangiye ubuzima.”





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa