skol
fortebet

Umukobwa w’imyaka 13 yishe se kubera gufuhira mukase cyane

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

Umwana w’umukobwa w’imyaka 13 wo mu gihugu cya Brazil yakoze amahano yica se umubyara kubera ko ngo nawe yakundaga mukase cyane ndetse ngo yifuzaga ko babana nubwo bitavuzwe niba uyu mukobwa yari umutinganyi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yateye icyuma mu nda se witwa Alex Ferreira w’imyaka 33 amusanze aryamye mu cyumba cye abitewe nuko ngo yakundaga cyane mukase ndetse yifuzaga ko babana mu nzu imwe.

Uyu mukobwa utavuzwe amazina yishe se umubyara mu ijoro ryo ku cyumweru gishize aturutse kwa nyirakuru aho yarererwaga.

Mbere y’uko uyu mwana yica se,yabanje kunywa inzoga nyinshi cyane kugira ngo aze kubona imbaraga zi gukora iki cyaha gikomeye.

Abayobozi bavuze ko uyu mwana na se bari baraye batonganye bapfuye ibaruwa uyu mwana w’umukobwa yandikiye mukase w’imyaka 20 ko amukunda cyane.

Muri yi baruwa,uyu mwana w’umukobwa yasabaga mukase ko yatandukana na se hanyuma akaza bakibanira mu nzu imwe bombi.

Uyu Alex yabwiye umwana we ko ibyo yifuza bitashoboka ndetse ko nakomeza kwitwara ucyo azamufatira ibihano byo kutazongera kumwemerera kubasura.

Abaturanyi bavuze ko uyu mwana yagize umujinya mubi cyane arangije ajya gushaka icyo kunywa kugira ngo aze kumuhitana.

Umuvugizi wa Polisi witwa Antonisio Nunes yabwiye TV yitwa Balanço Geral ko uyu mwana akimara kunywa inzoga nyinshi yagiye gukomanga mu rugo rwa se ngo bakingure mukase aba ariwe ufungura.

Yagize ati “Mukase yatubwiye ko uyu mukobwa yamubwiye ko aje gusaba se imbabazi kubera ko bari baraye bashwanye.Mukase yamubwiye ko umugabo we yaryamye gusa yakwishimira kubyuka akaza bakiyunga.”

Uyu mwana w’umukobwa ngo yahise yinjira mu cyumba cya se afite icyuma arangije akimutera mu gituza undi ari kugerageza kubyuka.

Icyuma uyu mwana yateye se cyabonetse mu nzu yabo cyuzuye amaraso.Se Alex yahise ajyanwa igitaraganya mu bitaro bya Dr. Serafim de Carvalho gusa yagezeyo yapfuye.

Uyu mukobwa yahise ahunga gusa yagiye kwicara ku irembo ryo kwa nyirakuru polisi ihita ihamusanga iramufata.

Agejejwe ku biro bya polisi yemeye icyaha avuga yabitewe nuko yakunze mukase cyane bigatuma amufuhira kugeza yishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa