skol
fortebet

Umukobwa washyingiranywe n’umusaza umurusha imyaka 55 yababajwe n’uko abantu bakomeje kumwibasira [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Alexis Tadlock w’imyaka 24, ukomoka muri Arkansas mu gihugu cya US, yatangajwe ko ababajwe n’uko abantu bita umugabo we Charles w’imyaka 79 y’amavuko ko ari sekuru we ndetse ngo hari abantu bakunze kuvuga ko ari muganga we.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa yabwiye abanyamakuru ko yishimye cyane kuba abana n’uyu musaza umurusha imyaka 55 ndetse ngo yiteguye kumubyarira abana.

Uyu mukobwa uhagarariye ikigo cyita ku bijyanye no gushyingura,yahuye n’uyu musaza bwa mbere mu mwaka wa 2015 ubwo bari bagiye mu misa mu gace kitwa Sheridan muri Arkansas ari kumwe n’umukecuru we witwa Kathy niko gukundana nabo bombi.

Mu minsi mike uyu mukecuru yaje gupfa uyu musaza asigara mu bwigunge burenze,uyu mukobwa atangira kujya amusura ndetse anamuhumuriza birangira babaye inshuti.

Alexis yagize ati “Twahuye bwa mbere we n’uwari umugore we baje mu misa bakundaga kuzamo tuba inshuti.Nari inshuti y’umugore we Kathy cyane ndetse narababaye cyane ubwo yapfaga.

Ntacyo nashoboraga gukorera Charles ariko umunsi umwe namubonye mu kiriziya yubitse umutwe ari kurira.Nagiye kumuhumuriza tuganira byinshi ku myaka yacu.Twabanje kuba inshuti zisanzwe,nyuma twemeranya kurushinga.

Alexis yamaze umwaka akundana n’uyu musaza wahoze wigisha muri kaminuza ndetse ngo yifuje kumuhuza n’undi mukecuru arabyanga niko kumusaba ko bazashyingiranwa arabimwemerera bakora ubukwe mu ukwakira 2018.

Yagize ati “Umunsi umwe yambwiye uko ankumbura mubaza niba hari undi muntu abikorera ambwira ko ari uwahoze ari umugore.Twabwiranye ko buri wese akunda undi birangira turushinze mu mezi abiri yakurikiyeho.Ni umugabo mwiza nahoze ndota uzabana nawe kandi turakundana cyane.”

Uyu musaza Charles afite abana babiri barimo ufite imyaka 48 n’ufite imyaka 54, bose bishimira umubano wabo bombi.Alexis yavuze ko yifuza umwana gusa ngo bamaze iminsi bipimisha ndetse ngo abganga bamubwiye ko afite ikibazo cyo kubyara uyu musaza we ari muzima

Alexis yavuze ko adaterwa isoni no gusomera mu ruhame uyu mugabo we umurusha imyaka 55 ndetse ngo benhis mu bagenzi bakunze gutuka umugabo we ko ari sekuru,abandi bakamwita umuganga we ariko ngo ibyo ntacyo biba bimubwiye kuko akundana by’ukuri na Charles.

Alexis yavuze ko uyu musaza umurusha imyaka 55 amutetesha cyane kurusha abasore bose yakundanye nabo ubwo yari mu myaka 20 ndetse ngo arifuza ko babyarana umwana akazbaa urwibutso rwabo igihe uyu musaza azaba yatabarutse.





Muzehe Charles w’imyaka 79 yishumbushije umwana w’imyaka 24 nyuma yo gupfusha ubugore we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa