skol
fortebet

Umukobwa washyingiranywe na musaza we yaciye ibintu hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 03, Jun 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Debby Zutant w’imyaka 51 ukomoka ahitwa Key West muri Leta ya Florida yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yashyingiranywe na musaza we witwa Joe w’imyaka 38, kuri ubu bakaba bamaranye imyaka ine babana.

Sponsored Ad

Uyu Zutant uhuje se na Joe ariko ba nyina bakaba batandukanye,amaze imyaka 4 abana na musaza we bahuje se kandi muri USA bitemewe ko abantu bahuje isano bashyingiranwa.

Dabby yavuze ko yahuye na Joe ubwo yari afite imyaka 35,we afite imyaka 23 muri 2003 bahita bakundana bakibonana.

Ubwo basohokanaga ku nshuro ya kabiri bahise bakora imibonano mpuzabitsina,bahita baniyemeza kurushinga.

Aba bombi bavuze ko bahishe isano bari bafitanye cyane ko batigeze babana mu rugo rumwe ndetse nta muntu n’umwe mu muryango wari ubizi ko bakundana mu myaka 10 bamaze bakundana.Aba bombi bemerewe gushyingiranwa kubera ko ubuyobozi butigeze bukora iperereza ku masano yabo.

Nyuma yo gushyingiranwa Debby yagize ati “Nubwo njye na Joe tuvukana ariko twahise dukundana ku nshuro ya mbere twahuye.Ndabizi ko turi amaraso amwe ariko ntitwakuriye mu muryango umwe nkuko bigenda ku bavandimwe.

Nagiye kurerwa n’undi muryango ubwo nari mfite imyaka 3,nkura numva ko hari icyo mbura niyo mpamvu nahisemo gushaka umuryango wanjye.

Ubwo Debby yari afite imyaka 35 yatangiye gushakisha umuryango we ndetse atanga ibihumbi 2000 by’amadolari byo gukora iperereza ryamuhuje na se na nyina.

Ubwo yari amaze guhura nabo ngo bamubwiye ko afite musaza we muto witwa Joe nawe aramuhiga aza kumubona ariko ngo bahise bakundana kuri uwo munsi birangira bashyingiranywe.

Muri USA itegeko rivuga ko abantu bashyingiranywe bafitanye isano,bahanishwa igifungo kigeze ku myaka 15 bagacibwa n’ihazabu y’ibihumbi 24 by’amadolari.Aba bombi bashobora gufungwa.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa