skol
fortebet

Umukwe yakubitiwe mu bukwe bwe nyuma yo gufatwa agiye guharika abandi bagore 2

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukwe yirukanwe mu bukwe bwe n’ababutashye bagize umujinya nyuma y’uko umugore we wa mbere ahageze akabwira ababutashye ko uyu ari umugabo we bashyingiranywe kandi yanashakanye n’uwundi mugore abafite ari babiri.

Sponsored Ad

Asif Rafiq Siddiqi uri hagati mu myaka 30, abitabiriye ubukwe bahise batangira kumusunika no kumuhata inshyi, banamuciraho ishati n’ipantaro nyuma y’ibyari bimaze kuvugwa n’uyu mugore.

Uyu mukwe wari mu birori yakijijwe n’abantu bamugiriye impuhwe.

Gushaka abagore barenze umwe ntabwo byemewe muri Pakistan.

Gusa, umugabo ashobora gushaka abagore bagera kuri bane, ariko abyemerewe n’abagore be ba mbere.

Bigaragara ko Bwana Siddiqi ibi byamunaniye, ariko umugore we mushya n’umuryango we bamenye aya makuru ari uko umugore we wa mbere yitumiye mu birori mu mujyi wa Karachi.

Mu mashusho yafashwe, mwenewabo w’umugeni yumvikana abaza uyu mugore ati: "Ni ibiki mushiki wanjye?"

Uyu mugore witwa Madiha Siddiqi ntiyazuyaje yahise arasa ku ngingo.

Ati: "Uyu ni umugabo wanjye, ni nawe se w’uyu mwana. Yari yambwiye ko agiye i Hyderabad akazamarayo iminsi itatu". Yari kumwe n’umwana w’umuhungu bivugwako ari uwabo.

Umuryango wahise umwinjiza mu kindi cyumba aho yagiye gutanga amakuru arambuye.

Yarakomeje ababwira ko abaherekeje uyu mugabo ari nyirabukwe na baramukazi be bari bamubeshye ko nyina arwaye.

Madamu Siddiqi ati: "Ntabwo mwari muzi ko ari umugabo wanjye? Ese ntanatekereza kuri uyu mwana urengana."

Yari afite n’undi wa kabiri

Uyu mugore yavuze ko yashakanye n’uyu mugabo mu 2016, nyuma y’uko bahuriye muri kaminuza iri i Karachi aho Bwana Siddiqi yakoraga.

Abari baje mu bukwe bamaze kumenya amakuru bahise bashoka uyu mugabo, barasunika ari nako bamukubita inshyi.

Ku mashusho, uyu mugabo yahungiye munsi y’imodoka ya Bus, humvikana amajwi y’abantu bavuga bati: "Vamo cyangwa tuyitwike".

Yahise avamo akurura inda, ariko abantu bamwe bagerageza kumukiza umujinya w’abashaka kumugirira nabi kurushaho.

BBC yagerageje kuvugana na Bwana Siddiqi cyagwa abo mu muryango we ariko ntibaboneka.

Rao Nazim, utegeka station ya polisi iri aho hafi yabwiye BBC ko nta kirego giciye mu buryo busanzwe barashyikirizwa.

Ati: "Ni ikibazo kireba umuryango, abafite ikibazo bazajya kubikemurira mu miryango".

Gusa yatangaje ko uyu mugabo mu 2018 yashakanye mu ibanga n’umugore wa kabiri witwa Zehra Ashraf w’umwarimukazi muri kaminuza muri Karachi ndetse uyu mugore we wa mbere yamenye iby’ubu bukwe yandikiwe ubutumwa kuri telephone n’uyu mukeba we.

Madamu na Bwana Siddiqi mbere bari barahakanye iby’uyu mugore wa kabiri, ariko nyuma uyu mugabo yemeye ko yamushatse.

Madamu Ashraf ni nawe wabwiye mukeba we Madamu Siddiqi ko umugabo we agiye kubashakiraho undi mukeba, amuha n’amakuru y’aho biri kubera.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Ibi byerekana ko nta kabuza iyo urongoye abagore benshi ugira ibibazo.Nubwo amadini amwe avuga ngo Imana ibemerera gutunga abagore benshi,barayibeshyera.Muli Intangiriro 2:24,Imana idusaba ko "Umugore n’Umugabo bagomba "umwe".Ni nk’umucanga na sima bivanze.Nta muntu ushobora kubitandukanya.YEZU yasobanuye impamvu Imana yaretse Abayahudi bakarongora abagore benshi.Ngo nuko bari barananiye Imana nkuko Matayo 19:6 havuga.Yasabye Abakristu nyakuri gutunga umugore umwe.Ndetse avuga ko kubirengaho ari ubusambanyi.Ababirengaho,baba bakoze icyaha kizababuza paradizo,kubera ko Imana ibitubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa