skol
Kigali
startimes

Umunyamakurukazi yarokotse amenyo y’ingona yashatse kumurya ubwo yafatiraga amashusho hafi yayo

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 June 2020 Yasuwe: 5231

Umunyamakurukazi witwa Zarisha Bradley ukorera ikinyamakuru cyitwa Nine News cyo muri Australia, yarusimbutse ubwo yakoreraga inkuru yo kuri TV ku bwato bufunguye hafi y’igishanga kibamo ingona ikamusimbukira ikamuhusha.


Ubwo uyu mugore yakoraga inkuru hafi y’iki gishanga,iyi ngona abantu bise Bonecruncher yavuye mu mazi iramusimbukira ngo imurye ariko kuko yari kure yayo gato ararokoka.

Mu mashusho yakwirakwijwe hirya no hino mu binyamakuru,yagaragaje uyu munyamakuru agiye kuribwa n’iyi ngona hanyuma ahita ahunga ajya kure.

Uyu munyamakuru wa Nine News witwa Zarisha Bradley yarokotse aya menyo y’ingona ku munsi w’ejo ubwo yari yagiye gukorera inkuru muri iki gishanga akegera hafi cyane yacyo ari gufata amashusho.

Uyu munyamakuru akimara kubona iyi ngona imuhushije yahise avuza induru,arahunga ahita yicira ijisho uwamufataga amashusho ngo abihagarike.

Muri aya mashusho uyu munyamakurukazi yahise aseka nyuma yo gucika iyi ngona,aravuga ati “Ntugasekere ingona [crocodile].

Sintekereza ko nahunze cyane ariko icyo nababwira nuko nta kibazo nagize.Yansimbukiye ariko ntacyo yantwaye.Nagiranye ibihe byiza na Bonecruncher.

Amakuru avuga ko iyi ngona yari imaze amezi 6 yaraburiwe irengero nyuma y’aho agace yabagamo katwitswe n’inkongi y’umuriro yibasiye Australia muri Mutarama uyu mwaka.

Iyi ngona yacitse akaguru kayo kamwe imeneka n’ijisho ubwo yarwanaga n’indi byabanaga mu gishanga.


Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umusore watanze miliyoni 15 FRW ngo ase n’igipupe ari mu gahinda ko kubura...

Umusore witwa Honza Šimša ari mu gahinda kenshi ko kuba yarabuze umukobwa...
22 October 2020 Yasuwe: 6879 0

Myugariro w’umunya Brazil yavanwe mu kibuga igitaraganya kubera gukomereka...

Myugariro w’ikipe ya Flamengo yo mu gihugu cya Brazil witwa Gustavo...
20 October 2020 Yasuwe: 3268 0

Umugabo yakatiwe gufungwa imyaka itatu azira gusambanya inkoko

Umugabo w’imyaka 37 witwa Rehan Baig wo mu Bwongereza yakatiwe igifungo...
20 October 2020 Yasuwe: 2236 0

Umugabo yirashe by’impanuka igitsina ajyanwa kwa muganga igitaraganya

Umugabo ukomoka ahitwa Portland muri Jamaica yahuye n’uruva gusenya ubwo...
19 October 2020 Yasuwe: 2766 0

Bapfukishije imbuto inzitiramibu kugira ngo zitagwa mu rugo rw’umuturanyi...

Uko ibihe bigenda bihinduka niko n’abantu bakomeje kutadasangira ibyo Imana...
19 October 2020 Yasuwe: 8963 2

Umugabo wisize irangi ry’umukara akatamo kabiri ururimi rwe kugira ngo ase...

Umutaliyani witwa Nicolo Saverino, 27 ukomoka ahitwa Aprilia mu Butaliyani...
16 October 2020 Yasuwe: 11618 0