skol
fortebet

Umupadiri yahagaritswe ku mirimo ye kubera gusohokana ku mazi n’ikizungerezi

Yanditswe: Sunday 22, Nov 2020

Sponsored Ad

Umupadiri wo muri Malawi witwa Rev. Fr. Charles Mukhalira Chiuta Ndhlovu wo muri diyosezi yitwa Mzuzu,wafotowe muri 2018 yosohokanye ku mazi y’ikiyaga cya Malawi n’umunyamakurukazi w’ikizungerezi,yahagaritswe ku murimo.

Sponsored Ad

Uyu mupadiri yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga mu myaka 2 ishize,nyuma y’aho amafoto ye n’uyu mukobwa usengera muri paruwasi ye acicikanye muri iki gihugu ndetse yageze hirya no hino mu binyamakuru.

Uyu mukobwa witwa Grace Mwiwa wari kumwe na padiri Ndlovu,asanzwe ari umunyamakuru kuri radio ya kiliziya yitwa Tigawane ndetse mu minsi ishize yazamuwe mu ntera ashyirwa mu buyobozi bwayo.

Mu rwandiko umuyobozi wa Diyosezi ya Mzuzu,John Ryan yandikiye inzego zitandukanye zo muri iyi diyosezi yamenyesheje ko uyu mupadiri ahagaritswe kubera aya makosa yo gusohokana n’uyu mukobwa ku mazi.

Yagize ati “N’agahinda kenshi mbandikiye mbamenyesha ko Padiri Charles Ndhlovu ahagaritswe ku mirimo yose yakoraga nka padiri n’ibijyanye nayo byose.”

Uyu musenyeri yavuze ko padiri Ndhlovu yahagaritswe no kuba mu nyubako za kiliziya cyangwa guhabwa n’ubudni bufasha.

Yakomeje ati “Yahagaritswe mu gihe kitazwi kugeza ubwo tuzandika tubaha andi makuru.”

Ibitekerezo

  • Murebe neza ashobora kuba yari yamujyanye kumubatiza mu mazi magari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa