skol
fortebet

Umupasiteri wo muri Eswatini yakubiswe n’abafana nyuma yo gusengera ikipe y’igihugu bakayitsinda ibitego bine

Yanditswe: Friday 22, Nov 2019

Sponsored Ad

Umupasiteri wari wambaye nk’abayisilamu wo mu gihugu cya eSwatini yahuye n’uruva gusenya ubwo yasengeraga izamu ry’ikipe y’igihugu ngo ibitego ntibyinjire bikarangira Senegal ibatsinze ibitego 4-1.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri wo muri eSwatini yakoze agashya ubwo umusifuzi wasifuraga umukino w’iki gihugu na Senegal mu gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021,yawhagarikaga kubera imvura yarimo inkuba n’imirabyo yarangiza akajya gusengera izina ry’igihugu cye.

Ubwo umusifuzi yahamagaraga abakinnyi ngo bagaruke mu kibuga Senegal yesuye eSwatini ibitego 4-1 bituma abafana b’iki gihugu cyari cyakiriye barakara baramukubita karahava.

Ikibabaje kurusha ibindi nuko ibitego byose byinjiriye mu izamu uyu mupasiteri yasengeyemo.



Ibitekerezo

  • Nyine tujye tumenya ko pastors baba bateka imitwe.Mutabahe amafaranga ntabo mwakongera kubona. Abaroma 16:18 havuga ko nubwo biyita "abakozi b’imana",ahubwo ni abakozi b’inda zabo.Ngo bakoresha akarimi keza kugirango barye amafaranga y’abantu.Ntabwo Imana yivanga mu mupira.Yohana 9:31,havuga ko Imana itumva amasengesho y’abantu bose.Iyo ukora ibyo Imana itubuza,ntabwo yumva amasengesho yawe.Yesu yavuze ko abakristu nyakuri ari bake cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa