skol
fortebet

Umupasiteri yafashwe ari gusambanya umugore w’abandi avuga impamvu itangaje yabimuteye

Yanditswe: Sunday 07, Jul 2019

Sponsored Ad

Umupasiteri witwa James Mwale uzwi nka Prophet Yakobo Yakobo ukuriye itorero rya Ndola Restoration Apostolic Pentecostal Church International muri Zambia,yafatiwe mu modoka ye ari gukorakora umugore w’abandi bicaye inyuma yiregura ariwe wamwishyuye ngo amutere inda.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuwa Gatanu w’iki cyumweru,nibwo uyu mupasiteri yafashwe ari kumwe n’umugore witwa Evereen Mumba Bwalya usanzwe ari umuyoboke we bari gukorakorana nk’abantu bose biteguye gutera akabariro,gusa uyu mupasiteri wari usumbirijwe yavuze ko uyu mugore yamubwiye ko arambiwe umugabo we utamutera inda ariyo mpamvu yamwishyuye ngo ayimutere.

Uyu Evereen washakanye n’umugabo we ariko bakaba bamaze imyaka 11 batabyara,yagiye gushaka uyu mupasiteri amwishyura akayabo kugira ngo amutere inda gusa bahuye n’uruva gusenya kuko baguwe gitumo bari kwitegura gusambanira mu modoka.

Uyu mupasiteri yavuze ko uyu mugore yamusabye ko amurongora akamutera inda,cyane ko we n’umugabo we Able Bwalya bagiye kwa muganga bakabapima bagasanga nta kibazo bafite ariko kubyara byaranze.

Pasiteri Mwale yavuze ko uyu mugore wa Bwalya bamufatanye ariwe wamwizaniye atariwe wagiye kumushaka gusa asaba imbabazi itorero rye rimuba hafi n’uyu mugore n’umugabo yaciye inyuma.

Pasiteri Mwale yavuze ko nubwo yafashwe ari gusambanyiriza uyu mugore mu modoka atari ubwa mbere kuko ngo yabitangiye muri Mutarama uyu mwaka mu gihe uyu mugore we yavuze ko akunda cyane umugabo we Bwalya ariko arambiwe kubana nawe batabyara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa