skol
fortebet

Umupolisi ufite uburanga budasanzwe yasezeye ku kazi kubera amafoto yashyize hanze agatuma bamwibasira

Yanditswe: Saturday 21, Nov 2020

Sponsored Ad

Umupolisi witwa Leanne Carr, w’ahitwa Lincolnshire mu Bwongereza wari ukunzwe na benshi kubera uburanga burangaza yari afite,yasezeye ku mirimo ye nyuma y’amafoto akurura abagabo yashyize hanze agatuma benshi bamwibasira.

Sponsored Ad

Uyu mugore wari umaze imyaka 14 mu gipolisi yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ze ko asezeye kuri aka kazi nubwo yari Sergent.

Uyu mugore w’imyaka 35 yaciye ibintu muri 2018 kubera amafoto ashotorana yashyize hanze yatembereye mu bihugu bitandukanye nka Thailand, Cyprus, Austria na South Africa.

Kubera ubwiza bwe,madamu Carr yakoreshwaga mu matangazo yose polisi ya Lincolshire yatangaga arimo n’iyo yigeze gukora yambaye ubusa amabere ye ayapfukishije inanasi.

Uyu mupolisi wahembwaga ibihumbi 45 by’amapawundi gusa yagiye akora amakosa arimo kwiyambika ubusa ubwo yarimo gukina urusimbi rwo kuri mudasobwa.

Asezera ku kazi,Madamu Carr yagize ati “Kwibasirwa,gutukwa no kwitwa umunyabyaha ntabwo ari byiza kuri buri rwego.Nyuma y’imyaka 14 ndi umupolisi ndi sergent ndi inspector, nishimiye ibyo nakoze.Nabigezeho kubera gukora cyane,kwitanga n’urukundo nari mfitiye rubanda.

Nahisemo gufunga imiryango ku bibi byose nakorewe na bagenzi banjye dukorana no kurenda ubuzima bwanjye bwo mu mutwe.

Guhera muri 2017,uyu mupolisi yagiye yibasirwa cyane kubera imyitwarire ye hanze y’akazi by’umwihariko ku kwiyambika ubusa kwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa